Musanze–Busogo: Hibutswe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 08 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo mu Karere ka Musanze, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri iki gikorwa, hibutswe by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaturage benshi.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside, barimo Uwamaliza Béatha na Mukanoheli Josée, bagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo yateguwe kare. Bagarutse ku mateka agaragaza ko guhera mu 1990, Abatutsi baho batotejwe bikomeye, benshi muri bo bakicwa mbere y’uko Jenoside itangira mu 1994.

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yihanganishije abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32, anashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside, bagaragaje imbaraga zo kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagakomeza kwiyubaka no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwitabira ibikorwa byose byateguwe mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanabibukije gukomeza gufatana urunana no kwamagana abatifuriza u Rwanda ineza.

Agaruka ku rubyiruko, yabasabye kuba intangarugero mu kubaka u Rwanda ruzima rw’ejo hazaza, bagaharanira kurwanya no kwamagana icyo ari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.