MUSANZE: ABISHYIZE HAMWE NTA KIBANANIRA, ABATURAGE BO MU KAGARI KA CYOGO MU NZIRA ZO KWIBONERA UMUHANDA BAGIZEMO URUHARE

Abaturage bo mu Kagari ka Cyogo gaherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bageze kure mu gikorwa cyo kwihangira umuhanda uhuza Imidugudu ya Nyagasambu na Karuyege, ufite hafi ibilometero bibiri by'uburebure, mu  rwego rwo guteza imbere imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abatuye iyo mudugudu yombi, kugeza umusaruro wabo ku masoko ndetse no korohereza abagana Ikigo Nderabuzima cya Kabere baturutse muri ako  Kagari. Guhanga uwo muhanda hifashishijwe amaboko y’abaturage bisa n’ibigoye bitewe n’imiterere y’aho hantu h’amakoro, ariko abatuye ako kagari biyemeje gushyiramo imbaraga zabo zishoboka kugira ngo bagaragaze ko “Abishyize hamwe nta kibananira” nk’uko Abanyarwanda bakunze kubivuga.

Ni muri urrwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Cyogo mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abo baturage mu ikorwa ry’uwo muhanda ndetse no kubereka ko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’Akarere ka Musanze babari inyuma muri icyo gikorwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeye kandi kuzashyira itaka ryabugenewe rizwi ku izina rya laterite muri uwo muhanda numara guhuzwa.

Nyuma y'uwo muganda kandi abaturage b'Akagari ka Cyogo bahawe ubutumwa butandukanye, aho Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabakanguriye kwirinda amakimbirane yo mu ngo aterwa n'ubusinzi no gucana inyuma, kwihutisha kwishyura mituweli ya 2022-2023 ku batarabikora, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kuringaniza urubyaro, gukomeza kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye, kwita ku banyeshuri bari mu biruhuko n’ibindi.

Abaturage b'Umurenge wa Muko, Akagari ka Cyoko bakanguriwe kandi kuzitabira ibikorwa by'Ibarura rusange ry'Abaturage n'Imiturire riteganyijwe mu Kwezi kwa Kanama 2022, aho basabwe kuzazirikana ijoro ry'ibarura no kuzakira neza abakarani b'ibarura no kuzabaha amakuru y'ukuri ku bibazo bazababaza. Bibukijwe kandi ko ku itariki ya 05 Kanama 2022 mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w'Umuganura, basabwa kuwutegura ku rwego rw'Umudugudu.

Nyuma y'umuganda kandi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagejeje impanuro zitandukanye ku rubyiruko rwitabiriye umuganda usoza Ukwezi kwa Nyakanga 2022 mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe, aho rwawukoranye na Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto.

Guverineri Nyirarugero yasabye urwo rubyiruko gukunda umurimo no gukura amaboko mu mufuka rugakora cyane rukiteza imbere, kurangwa n'imyitwarire myiza, kureba kure, kwirinda ingeso mbi, zirimo ubusinzi n'ubusambanyi n'izindi zakwangiza ubuzima bwarwo, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi