MUSANZE: ABAYOBOZI BASHYA BASABWE KWIMAKAZA UBUFATANYE N’UBWUZAZANYE MU NSHINGANO BINJIYEMO

Mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati y’abagize Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze, irangajwe imbere na Bwana Nsengimana Claudien n'uwari Umuyobozi wako w'agateganyo, Bwana Bizimana Hamiss, wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, abayobozi bashya binjiye mu nshingano basabwe kwimakaza ubufatanye n’ubwuzazanye hagati yabo ubwabo no hagati y’inzego zitandukanye bagiye gukorana.

Uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Hon Marizamunda Juvénal, Guverineri w'Intaray'Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, Inzego z'umutekano, abagize Inama Njyanama y'ako Karere ndetse n'abakozi kuva ku rwego rw'akarere kugera ku rwego rw'Akagari.

Muri uwo muhango, hatanzwe ubutumwa butandukanye, buganisha ku kwifuriza abagize Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze kuzasohoza inshingano zabo uko bikwiye ndetse no kubagaragariza akazi katoroshye kabategereje ari na ko bugaruka ku nama bagomba gukurikiza kugira ngo bazabashe kwesa ikivi bateruye.

Ni muri urwo rwego Minisitiri w'Ingabo, ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, yasabye abagize Komite Nshya y'Akarere ka Musanze kuzarangwa n’ubufatanye n’ubwuzazanye mu bikorwa byabo bya buri munsi, kumenya guhuza abafatanyabikorwa bose no kujya inama, hagamijwe iterambere ry'akarere no kwirinda gutakaza umwanya mu bidafite akamaro.

Yabasabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri ako Karere bakagateza imbere, kwita ku mutekano w'abaturage n'ibyabo, kwita ku isuku, kwita ku burezi bw'abana bose, gukangurira abaturage kwitabira gutanga mituweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, gukomeza guteza imbere Umujyi wa Musanze no kwegera abaturage no kubakemura ibibazo.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abagize Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze kuzimakaza imikoranire myiza hagati yabo ubwabo no hagati yabo n'izindi nzego bakorana, kuzarangwa no guhanga udushya tuganisha ku iterambere no kutazatinya gufata ibyemezo bikwiye, ni yo byaba bikakaye, mu gihe gihe biri mu nyungu z’akarere n’iz’umuturage.

Mu byo Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze yasabwe gukurikiranira hafi, birimo imihigo y’ako Karere 2023-2024, gukomeza gushyira ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’akarere, gukemura ibibazo by’abaturage, gufatanya n’Urugaga rw’Abikorera kuvugurura Umujyi wa Musanze, gutuza abaturage mu Midugudu y’icyitegererezo, gukurikirana iyubakwa ry’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, rizwi ku izina rya Kariyeri, gukurikirana itunganywa ry’Ikimpoteri cy’Akarere, kwihutisha umushinga wo gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari kubona moto, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ibindi.

Twakwibutsa ko Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze igizwe na Nsengimana Claudien, Umuyobozi w'Akarere, Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe  iterambere ry'Ubukungu na Kayiranga Theobald, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.