MUSANZE: ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA CYUVE, GACACA NA MUHOZA BARASABWA KUGIRA URUHARE MU GUCA URUGOMO N’UBUJURA BIGARAGARA MU DUCE TUMWE TW’IYI MIRENGE
Mu biganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara bagirana n’abavuga rikumvikana bo hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara, hagamijwe kubakangurira kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire no kurushaho gufatanya gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za Leta, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 hari hatahiwe abo mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca na Muhoza yo mu Karere ka Musanze. Ibi biganiro byitabiriwe n’abavuga rikumvikana bo mu byiciro bitandukanye, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Mirenge, abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera, n’ibindi byiciro bitandukanye bihabarizwa bihagarariye abandi, byibanze cyane cyane ku kubakangurira kurushaho gufatanya mu kubungabunga umutekano no kurinda ibyagezweho, ku buryo bw’umwihariko bagira uruhare mu guca urugomo n’ubujura, bigaragara mu duce tumwe na tumwe tw'iyi mirenge kandi barushaho guharanira imibereho myiza y'abaturage bareberera.
Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru basaba kenshi abavuga rikumvikana bo muri iyi Ntara kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire no kurushaho gufatanya gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za Leta
Mu butumwa bwe, Guverineri Nyirarugero yagaragarije abavuga rikumvikana bo mu mirenge yavuzwe haruguru ibikorwa bitandukanye Leta yabagejejeho kandi byagize uruhare mu iterambere ry'imirenge batuyemo n'imibereho myiza y'abayituye, birimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’ibindi, abasaba kurushaho kubisigasira no kubirinda ndetse no kubibyaza umusaruro. Yaboneyeho kubakangurira kurushaho kunoza inshingano bafite kandi bakarushaho kuzuzanya, bityo bakarushaho guteza imbere abaturage barangaje imbere.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille arasaba abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca na Muhoza/ Musanze kugira uruhare mu guca urugomo n'ubujura bugaragara muri tumwe mu duce tw'iyi Mirenge
Abavuga rikumvikana bo muri iyi mirenge basabwe kandi n’abayobozi bo ku rwego rw’Intara babasuye, kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura kandi ku buryo butagira uwo bubogamiyeho cyangwa buhutaza. Basabwe na none kugira uruhare mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage bagaragaza ko bagifite imyumvire ishaje, ikarushaho kujyana n'icyerekezo cy'Igihugu no kwirinda umuco wa "siniteranya".
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara, Brig Gen John Bosco Rutikanga yasabye abitabiriye inama kubungabunga umutekano no gusigasira ibyagezweho
Mu bindi abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca na Muhoza basabwe, birimo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda icyorezo COVID-19 no kwitabira guhabwa urukingo ku bo bireba, kwitabira gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza na mituweli, gukumira impamvu iyo ari yo yose yakoma mu nkokora gahunda z'iterambere rirambye n'imibereho myiza y'abaturage. Basabwe kandi kurwanya amakimbirane yo mu miryango n'ihohoterwa ry'abana b'abakobwa, kurwanya ubuzererezi ku bana bato, kuko mu mujyi wa Musanze hagaragara abana benshi b'inzererezi, kwirinda amacakubiri no guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda no kurwanya igwingira n'imirire mibi ku bana bato.

Ku ruhande rwabo, abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca na Muhoza bagaragaje ko mu bibazo bibangamiye iyi mirenge, birimo: ubujura, urugomo, ubusinzi, utubari dukorera mu ngo, abarembetsi, abana b'inzererezi, aho biyemeje gufatanya n'izindi nzego kubishakira umuti urambye.
Abavuga rikumvikana bo Mirenge ya Cyuve, Gacaca na Muhoza biyemeje gufatanya n'izindi nzego guhangana n'ibibazo byugarije iyi mirenge