MU NTARA Y’AMAJYARUGURU HATANGIJWE ICYUMWERU CYO GUKUMIRA NO KURWANYA IGWINGIRA, ABABYEYI BASABWA KONGERA IMBARAGA MU KUGABURIRA ABANA BABO INDYO YUZUYE
Mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 mu Turere twose tugize iyi Ntara, hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukumira no kurwanya igwingira mu bana bato.
Ku rwego rw'Intara, iki cyumweru cyatangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Musanze mu Karere ka Musanze, cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w'iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z'umutekano, Abaforomo (kazi) Abajyanama b'Ubuzima na bamwe mu babyeyi bafite abana bato bari bahagarariye abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Gatabazi yabasabye gusuzuma neza impamvu nyayo itera igwingira mu bana mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko nk’uko yabigarutseho, iyi Ntara iri mu zihagije ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho usanga ndetse inasagarurira ibindi bice by’Igihugu.
Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze, aho yagaragaje ko ari akarere keza ibiribwa byose bikenewe mu gutegura indyo yuzuye, birimo imbuto, imboga, ibinyampeke n’ibinyamafufu kandi ku bwinshi, bityo ko kwita ku mirire y’abana nta bundi bushobozi buhambaye bisaba, ko ahubwo igikenewe ari ukwegera bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire iri hasi bakigishwa kugira ngo barusheho kumva uruhare rwabo n’icyo bakora, bakita ku mirire y’abana. Yongeyeho ko n’aho byagaragara ko hari abadafite ubushobozi bwo kubibona; bidakwiye kuba urwitwazo, kuko na Leta iba yakoze ibishoboka igaha abana amata n’ifu y’igikoma, byunganira uruhare rw’ababyeyi.

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko igikwiriye kigomba gushyirwamo imbaraga, ari ugukomeza kwigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye, kandi bakarushaho kwita ku isuku, kuko n’ubundi n’iyo iyo ndyo yuzuye yateguwe ariko ifite umwanda, ubwabyo bibakururira inzoka zo mu nda, zikabacura ibyo baba bariye, bityo ntibibe bikibagiriye akamaro ngo babashe gukura neza.
Minisitiri Gatabazi yaboneyeho kandi gusaba abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanjyanama b’ubuzima gushyira imbaraga mu kwegera abaturage aho bari mu ngo zabo, no kumenya impamvu nyamukuru irimo gutera icyo kibazo. Yasabye kandi ababyeyi kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashoboye kurera, kuko nk’uko yabishimangiye, iyo umubyeyi abyaye abana bane batanu cyangwa barenzeho, adafite ibibatunga bihagije, byanze bikunze ntabwo bashobora gutandukana n’imirire mibi.
Ikindi cyagaragajwe ni uko hari ababyeyi benshi bahugira mu mirimo yo hanze y’urugo, kugeza n’ubwo hari igihe bubiriraho batabonye akanya ko gukurikirana ngo bamenye uko abana biriwe.
Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru cyaranzwe no guha abana bato bahagarariye abandi amata n'indyo yuzuye.
