Mu muganda usoza Gashyantare 2026 hatanzwe ibihembo ku dushya twahize utundi
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara, bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara ndetse n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayigana Godfrey, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Umuganda wabereye mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Birira, wibanze ku gutunganya umuhanda wa Rurembo ufite uburebure bw’ikilometero kimwe, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorwaremezo no koroshya imigenderanire
Nyuma y’umuganda, hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga ibihembo byateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bigenewe udushya twahanzwe hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru tugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Hahembwe udushya dutandatu twahize utundi, aho dutatu twahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw) buri kamwe, mu gihe utundi dutatu twahembwe miliyoni imwe (1.000.000 Frw) buri kamwe.
By’umwihariko, ibikorwa byahize ibindi mu Ntara y'Amajyaruguru byahawe igihembo cy’amafaranga miliyoni ebyiri, birimo umuyoboro w’amazi wubatswe mu Mudugudu wa Kabarima, Akagari ka Gasiho, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke; inyubako y’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke yavuguruwe; ndetse n’ibikorwa bigamije guteza imbere isuku mu Kagari ka Sayo, Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo.
Naho ibikorwa byahawe igihembo cy’amafaranga miliyoni imwe, birimo umuhanda wubatswe mu Mudugudu wa Ryanturege, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Butaro mu Karere ka Burera; ikiraro cy’amabuye cyubatswe mu Karere ka Musanze; ndetse na gahunda ya “Duhurire mu Isibo n’Ingoga” yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Gicumbi.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye abahawe ibihembo ku bw’imbaraga, umuhate n’ubwitange bagaragaje, abasaba gukomeza kuba intangarugero ku bandi no kurushaho kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bihari, bityo bakagira uruhare rufatika mu iterambere rirambye ry’Intara n’Igihugu muri rusange.
Yabibukije kandi gukomeza kwimakaza umuco w’isuku ahantu hose, kwirinda no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gusubiza mu ishuri abana baritaye, ndetse no kwakira no gushyigikira impinduka nziza zakozwe muri gahunda ya Mituweli, zigamije kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi no guteza imbere imibereho myiza.