MINISITRI UTUMATWISHIMA ARASABA URUBYIRUKO KURUSHAHO GUSHAKISHA UBUMENYI BWISUMBUYE K'UBWO RWAVANYE MU ISHURI HAGAMIJWE KURUSHAHO KONGERA AMAHIRWE KU MURIMO

Ibi Minisitri w’Urubyiruko, Bwana Utumatwishima Abdallah yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 08 Kamena 2023 mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry’umurimo mu Ntara y'Amajyaruguru, inama yateguwe na Ministeri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’umurimo unoze nk’inkingi y’ahazaza heza”. Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurushaho kunoza no gushyiraho ingamba zigamije gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko ndetse no guhuza ubumenyi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo hibandwa cyane ku mwihariko wa buri karere.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko yagaragaje ko mu gihugu imirimo ihari, ariko ko urubyiruko rwinshi rubuzwa amahirwe no kuyibona kubera ko ruba rudafite ubumenyi buhagije bujyanye n’iyo mirimo, ari na ho yahereye asaba urubyiruko kutumva ko ubumenyi rwavanye mu ishuri buhagije kugira ngo rubone imirimo runaka, ahubwo rugomba guhora rushakisha uburyo rwabwongera, binyuze cyane cyane mu Bigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro. Yagize ati, “Hanze aha imirimo irahari, icyo urubyiruko rusabwa ni ukwitegura bihagije rurushaho gushakisha ubumenyi bwisumbuye k'ubwo rwavanye mu ishuri”.

Minisitiri w'Urubyiruko yavuze kandi ko kugira ngo guhanga umurimo ku rubyiruko birusheho kunoga, bisaba ko inzego zibishinzwe zigomba kuba zifite amakuru ahagije kuri urwo rubyiruko, akubiyemo imibare y'abakeneye iyo mirimo, ubumenyi bafite ndetse n’aho baherereye.

Yasabye kandi ko inama ku ihangwa ry’umurimo ku rubyiruko zidakwiye kugarukira ku rwego rw’Intara, ahubwo zikwiye no kugera ku rwego rw’Uturere ndetse n’Imirenge, kuko ari ho urwo rubyiruko ruherereye.

Minisitiri w’Urubyiruko yagarutse no ku bayobozi mu nzego bwite za Leta, aho yabasabye kurushaho kwegera urubyiruko ruherereye aho bayobora, kurusangiza amakuru ajyanye n’ihangwa ry’umurimo no kurufasha kwitegura gukora umurimo unoze. Aha ni na ho yahereye asaba Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama kujya borohereza urubyiruko kwimenyereza umwuga mu bigo byabo, kugira ngo rubashe gushyira mu bikorwa ubumenyi rwakuye mu ishuri.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yavuze ko muri uyu mwaka muri iyi Ntara hahanzwe imirimo isaga ibihumbi mirongo itatu na bitatu, ko ariko inzira ikiri ndende, bityo asaba ubufatanye bw'inzego zose, zirimo iza Leta n'iz'Abikorera kugira uruhare mu gufasha urubyiruko guhanga umurimo unoze.

Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye, iza Leta n'iz'Abikorera, urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu guhanga udushya tubyara imirimo mu Ntara ndetse n'Abafatanyabikorwa batandukanye, aho bunguranye ibitekerezo ku ngingo, zirimo ihangwa ry’umurimo mu rubyiruko n’uruhare rw’abikorera, uruhare rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu ihangwa ry’umurimo uyu munsi n’ejo hazaza, banafata ingamba zigamije kurushaho kwihutisha guhanga umurimo unoze ku rubyiruko.