Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Burera mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026.
Uyu muganda wakorewe mu Kagari ka Kabyiniro, wibanze ku bikorwa byo gusibura inzira z’amazi ava mu misozi y’Ibirunga asanzwe yangiza umuhanda wa kaburimbo wa Cyanika–Musanze. Iki gikorwa kigamije kubungabunga ibidukikije, kurinda ibikorwaremezo no gukumira ibyangizwa n’imvura.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye abaturage uburyo bawitabiriye ari benshi kandi bafite umurava, anashima imikoranire myiza iri hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze, avuga ko ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere n’imiyoborere myiza.
Minisitiri Habimana yanakanguriye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bimakaza umuco w’isuku, by’umwihariko gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune, no gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.
Yasabye kandi abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi, kwirinda icyahungabanya umutekano no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Yanabakanguriye gukora cyane bakiteza imbere, by’umwihariko bashyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo barusheho kongera umusaruro, hagamijwe kwihaza no gusagurira amasoko.
Muri uwo muganda, abaturage bongeye kwibutswa impinduka zakozwe muri gahunda ya Mituweli, haba ku bijyanye na serivisi zitangwa ndetse n’imisanzu. Basabwe kwihutira kwishyura umusanzu wa Mituweli kugira ngo bazabashe kubona serivisi z’ubuvuzi mu mwaka wa 2026–2027 uri hafi gutangira.
Umuganda rusange ukomeje kuba umuyoboro ukomeye wo guhuriza hamwe abaturage n’abayobozi mu bikorwa by’iterambere, kubungabunga ibikorwaremezo no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.