MINISITIRI W’INTEBE YASABYE ABANYABURERA KUBAKIRA KU MUTEKANO BAHAWE N’UMUKURU W’IGIHUGU BAKITEZA IMBERE
Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yabisabye abaturage b’Akarere ka Burera kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare ubwo yatangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B, cyatangirijwe mu Murenge wa Rusarabuye, ahatewe imbuto y’ibirayi ya ‘Ndamira’ kuri ha 16 kuri Site ya Rutuku mu Kagari ka Kabona.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abo baturage ko umutekano ari inking ya mwamba y’iterambere rirambye kandi ko Umukuru w’Igihugu umutekano yawuhaye Abanyarwanda, bityo asaba Abanyaburera kuwubakiraho bagakora cyane, bakiteza imbere bo ubwabo ndetse bakanateza imbere Igihugu. Yagize ati, “Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye kandi Umukuru w’Igihugu yarawuduhaye ku buryo budasubirwaho. Icyo abasaba ni ukuwusigasira no kuwurinda icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Ikindi abasaba ni ukwitabira gahunda zose zigamije iterambere, zirimo kunoza umurimo no guhanga ibishya bijyanye n’ibyo mukora, bituma murushaho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu”.

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi abaturage gucunga neza umusaruro babona, bakirinda kuwusesagura ahubwo bakawubika neza kandi bakizigama. Aha ni na ho yahereya abasaba kwirinda amakimbirane mu miryango kuko akurura imicungire mibi y’umutungo ndetse rimwe na rimwe bakawurwaniramo.
Mu bindi Minisitiri w’Intebe yasabye abo baturage, birimo kwitabira gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza yabo, zirimo gahunda ya Ejo Heza, mituweli, kurinda abana imirire mibi n'igwingira, kujyana abana bagejeje igihe cyo kwiga mu ishuri, gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku banyeshuri bose no gushyira mu bwishingizi imyaka n’amatungo.

Agaruka ku bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Minisitiri w’Intebe yibukije abaturage ko Leta ishyiramo nkunganire ndetse anabasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe, aho yagize ati, “Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Umukuru w’Igihugu yabushyize mu ngamba zifasha mu kuzamura ubuhinzi, aho ubu Leta yishingira abahinzi n’aborozi ku kigero cya 40% mu gihe 60% ari yo asabwa umuturage ushinganisha ibihingwa bye cyangwa amatungo”.
Minisitiri w'Intebe yijeje kandi Abanyaburera ko Leta izakomeza kubagezaho ibikorwa by'iterambere, birimo imihanda ibafasha mu buhahirane no kugeza umusaruro ku masoko, uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Muri ako Karere ka Burera kandi, Minisitiri w'Intebe n'abayobozi batandukanye bari bamuherekeje, basuye Ishuri ry'Imyuga rya Cyanika (Cyanika TSS), ryakira abanyeshuri bagera kuri 246 biga iby’amashanyarazi n’ububaji ndetse n'Uruganda rukora imyenda rwa Noguchi Holdings Ltd ruherereye mu Murenge wa Rugarama, rwatanze akazi ku bantu bagera kuri 450 biganjemo urubyiruko