MINISITIRI HABIMANA YASABYE ABAYOBOZI MU NTARA Y’AMAJYARUGURU KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE IYI NTARA IFITE HAGAMIJWE KUZANA IMPINDUKA MU ITERAMBERE

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yabisabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga na bo mu nama mpuzabikorwa y’iyi Ntara yateraniye i Musanze. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru, barimo abo mu nzego za Leta, Inzego z'Umutekano, abikorera, Amadini n'Amatorero n'abatowe mu byiciro bitandukanye, yari igamije kurebera hamwe aho iyi Ntara igeze ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zijyanye na Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) ari na ko ifata ingamba zo kuzihutisha.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko iyi Ntara ifite umwihariko w’amahirwe menshi, bityo asaba abayobozi muri iyi Ntara kubyaza umusaruro ayo mahirwe hagamijwe kuzana impinduka mu iterambere n’imibereho y’abaturage.

Muri ayo mahirwe yavuzemo, ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, ubutaka bwera, ikirere kigira imvura ihagije ndetse n’abaturage bumva neza gahunda za Leta kandi bakunda umurimo. Aha na naho yahereye agira ati, “Ndabasaba nk’abayobozi ko dufatanya gukoresha ayo mahirwe kugira ngo adufashe kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye kandi abayobozi bo muri iyi Ntara gushyira imbaraga mu kubaka umuco wo gukorera hamwe no kwimakaza ubufatanye, kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo kandi ku gihe, gutanga serivisi nziza kandi inoze, guhuza ibikorwaremezo na gahunda zo gufasha abaturage kwivana mu bukene ndetse no gukomeza kubungabunga umutekano kuko ari wo shingiro rya byose.

Muri iyi nama, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagaragaje ko iyi Ntara ihagaze neza mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, guteza imbere imibereho y'abaturage, imitangire ya serivisi n'izindi. Yagaragaje kandi ko hari ingamba zitandukanye zafashwe n’ubuyobozi  zigamije gukemura ibibazo bitandukanye bikigaragara muri iyi Ntara, birimo ikibazo cy'umwanda, igwingira n'imirire mibi, abana bata ishuri, ibyaha bihungabanya umutekano n'ibindi.