MINISITIRI GATABAZI YASHYIZE IBUYE RY’IFATIZO AHUBAKWA IBIRO BISHYA BY’AKARERE KA BURERA
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru, aho asura Uturere twa Burera na Musanze, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Uturere twa Burera na Musanze, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa inyubako y’ibiro bishya by’Akarere ka Burera. Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye, kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru, Senateri Dr Habineza Faustin n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Gatabazi yagaragaje inyungu ziri mu kuba Akarere ka Burera kagiye kubona inyubako igezweho kazakoreramo, aho yagize ati, “Twaje kwifatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’abaturage bako mu gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibiro bishya kazakoreramo. Inyubako turayitangije kandi tuzakomeza gukurikirana uko imirimo yo kuyubaka igenda n’aho igeze ku bufatanye n’izindi nzego bireba hagamijwe kugira ngo yihute; bityo yuzure vuba”.

Nyuma yo gusobanurirwa igishushanyo-mbonera cy’iyo nyubako no gutambagizwa aho irimo kubakwa, Minisitiri Gatabazi yatangaje ko iyo nyubako ari nziza kandi iri ahantu heza hitegeye ibyiza nyaburaga bitatse Akarere ka Burera, bityo ko imiyoborere myiza ijyana no gukorera mu nyubako nziza kandi igezweho, aho abaturage bahererwa serivisi nziza. Yongeyeho ko kuba ahari kubakwa ibiro bishya bigezweho by’Akarere, bitanga akazi ku byiciro bitandukanye by’abaturage; harimo abagemura ibikoresho ndetse n’abahakora, bikaba bitanga amafaranga ku baturage bakiteza imbere bakanateza Igihugu imbere.
Minisitiri Gatabazi yakanguriye abahawe akazi mu mirimo yo kubaka iyo nyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera kuzabyaza umusaruro amafaranga bazahakorera bayashora mu mishanga n’ibikorwa byunguka, akazababera imbarutso y'iterambere rirambye. Yaboneyeho kandi gusaba Rwiyemezamirimo wubaka iyo nyubako kuzajya ahembera abakozi ku gihe.

Twabamenyesha ko inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba igeretse gatatu ikazuzura mu gihe cy’imyaka ibiri, aho izatwara amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari eshatu.
