MINISITIRI DR. BIZIMANA ARASABA ABAYEYI KWIGISHA ABANA BABO URURIMI RW’IKINYARWANDA BAKIRI BATO

Ibi Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yabigarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku nshuro ya 22, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza”. Ni ibiriori byizihirijwe ku rwego rw’Igihugu muri TTC de la Salle Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko uburere bw’umwana butangira akiri muto, asaba ababyeyi kugira uruhare mu kubigisha ururimi rw’Ikinyarwanda neza n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yagize ati: “Ururimi rutangirira mu miryango, kugira ngo umuntu aruvuge neza bisaba gutangirira mu muryango, agatangira ari muto. Birasaba ababyeyi ko bigisha neza abana babo Ikinyarwanda igihe bari mu ngo kandi bikajyana n’izindi ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ururimi ruranga buri cyiciro cy’abantu kandi buri gihugu kigira ururimi rwacyo ikaba inkingi ibahuza igomba gusigasirwa mu buryo bwose.

Yagize ati, “U Rwanda tuvuga ururimi rumwe ruduhuza, ni ngombwa kuruvuga neza, tukarusigasira kuko rutuma abantu twumvikana kuko tubaye tuvuga indimi zitandukanye hano nta n’umwe wari kumva undi.”

Dr. Bizimana yanasabye kandi urubyiruko rukiri mu mashuri kwitandukanya n’abakeka ko ari abasirimu bava ku mashuri bica ururimi rw’Ikinyarwanda baruvanga n’indimi z’amahanga kuko bituma gitakaza umwimerere wacyo.

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yakanguriye abaturage b'iyi Ntara guteza imbere Ururimi rw'Ikinyarwanda bihatira kuruvuga neza nta gushyoma, kurwandika neza no kutavanga indimi mu mivugire no mu myandikire.

Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ni umwanya wo guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi rw’Igihugu rukwiriye gusigasirwa mu ngeri zitandukanye nk’umurage w’Abanyarwanda.