MINISITIRI BIZIMANA YASABYE BA RUSHINGWANGERERO BO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU N’UMUJYI WA KIGALI KUGIRA URUHARE MU KUNYOMOZA ABAGOREKA AMATEKA Y’U RWANDA

Ibi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yabisabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ryabo “Rushingwangerero II/2023”, umuhango wabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara, Maj Gen Eric Murokore, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CSP Francis Muheto, Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Madamu Uwanyiligira Marie Chantal, Abatoza n'Intore 561, zirimo 158 zaturutse mu Mujyi wa Kigali na 403 zaturutse mu Ntara y'Amajyaruguru.

Mu kiganiro "Amateka y'isenyuka ry'Ubunyarwanda n'ishingiro ry'amahitamo ya Ndi Umunyarwanda", Minisitiri Bizimana yagejeje kuri izo Ntore, yagaragaje uburyo kera Abanyarwanda barangwaga n'ubumwe n'uburyo nyuma abazungu bageze mu Rwanda baciyemo ibice Abanyarwanda ndetse n'uburyo abategetsi b'u Rwanda basimbuye abo bazungu batashoboye kugarura ubumwe bw'Abanyarwanda, ahubwo na bo bakomeje iyo miyoborere mibi yarangwaga n'ivangura kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Aha ni ho Minisitiri Bizimana yahereye asaba abo ba Rushingwangerero kuba ku isonga mu kwimakaza Ubumwe, Ubwiyunge n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse no kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda banyomoza abayagoreka, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati, “Icyo mbasaba nk’Abayobozi begereye abaturage ni ugukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kubushyira imbere muri gahunda zanyu zose, mutibagiwe kandi kwimakaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko budufasha gusohoka mu bikomere by’amateka tutagizemo uruhare. Ndabasaba kandi kwifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, mukarwanya abantu bose bagamije gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda n'abarwanya imiyoborere myiza u Rwanda rufite”.

Mu ijambo rye ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko kuba iri Torero rihuriyemo Intore zaturutse mu Ntara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali, ari amahirwe akomeye kuko mu gihe cy'icyumweru bazamarana hari ubunararibonye bazasangizanya, bikazabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo.

Mu byo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye izo Ntore, birimo gukurikira uko bikwiye ibiganiro n'izindi gahunda zabateganyirijwe, bityo bakazasubira mu nshingano zabo barushaho kunoza imitangire ya serivisi, gukura abaturage mu bukene no kubashishikariza kurinda ibyagezweho.

Mu gihe cy'icyumweru izo Ntore zizamara muri iri Torero, zizahabwa ibiganiro bitandukanye, zikore imikoro n'imikorongiro, zige akarasisi, intambwe y'Intore ndetse n'ibitaramo. Biteganyijwe ko iri Torero rizasozwa tariki ya 25 Werurwe 2023.