KWIZIHIZA UMUGANURA NI UMWANYA WO GUSHIMA IBYO TWAGEZEHO NO GUFATA INGAMBA ZO KURUSHAHO GUKORA- MINISITIRI HABIMANA
Ibi ni ibikubiye mu butumwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umuganura, byabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Umuganura isoko y'Ubumwe n'ishingiro ryo Kwigira”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori yavuze ko Umuganura ugomba gusigasirwa kuko ari isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira kw’Abanyarwanda bityo ko kuwizihiza ari ”umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu no kubaka ubumwe buhamye hagati y’Abanyarwanda”.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yagarutse ku mateka y'umuganura agaragaza ko ari umunsi ukomeye mu buzima bw'Abanyarwanda. Yagize ati, “Kwizihiza Umuganura ni uguhamya ko twese dukomoka ku muzi umwe. Ni ukuzirikana indangagaciro zaturanze kuva kera: gukunda igihugu, gukunda umurimo, ubumwe n’ubupfura”.
Yavuze kandi ko Umuganura wahoze wizihizwa hishimirwa umusaruro wo mu buhinzi n'ubworozi gusa ariko ko aho wongeye guhabwa agaciro na Leta y'Ubumwe, ubu wizihizwa hishimirwa ibyagezweho mu ngeri nyinshi yaba mu ikoranabuhanga, inganda, uburezi, ubukerarugendo, ubuhinzi n'ubworozi n'ibindi.

Agaruka ku Karere ka Musanze, Minisitiri Habimana yashimiye abaturage b’aka Karere kubera uruhare rukomeye bagira mu guteza imbere u Rwanda, aho yagize ati, “Ibyo twasuye byerekana umusaruro utangaje w’ibikorwa bitandukanye: ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda, byose bigaragaza iterambere rifatika. Ibyo twagezeho mu myaka 31 y’ubumwe si impanuka, ni umusaruro w’ubwitange, umurava n’ubufatanye”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashishikarije urubyiruko kudafata Umuganura nk’iminsi mikuru yindi isanzwe ahubwo ko rugomba kuwusigasira no kuwushyira mu bikorwa byarwo bya buri munsi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje kandi ko hari gahunda yo kwandikisha Umuganura ku rutonde rw'umurage w'isi binyuze mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Ibirori byo kwizihiza Umuganura byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga imbuto, kugabira abaturage inka, kuganuza abana amata ndetse no kumurikirwa ibyagezweho binyuze mu imurikabikorwa.
