#KWIBUKA31: MINISITIRI W’INTEBE, DR.NGIRENTE EDOUARD YIFATANYIJE N’AKARERE KA MUSANZE KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Mata 2025, Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n'Akarere ka Musanze mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa ku buryo bw'umwihariko abiciwe mu yahoze ari Komini Mukingo, ubu akaba ari mu Murenge wa Busogo.
Iki gikorwa cyabimburiwe no kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo ba Minisitiri, uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, uw'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene n'uw'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Senateri Nyinawamwiza Laetitia, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Dr. Philbert Gakwenzire, Inzego z'Umutekano, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka muri ako gace n'abaturage benshi bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku butumwa bw'ihumure bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu, ashimangira ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda. Yagize ati, “Ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi izongera kubaho mu Rwanda, ubwo ni ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu na n’ubu agitanga ndetse na Guverinoma yose y’u Rwanda muri rusange, kongera kwemeza ko nta Jenoside yakorerwe Abatutsi izongera kubaho muri iki Gihugu”.
Minisitriri w’Intebe yashimangiye kandi ko nta muntu uzongera guhungabanya ubuzima bw'Abanyarwanda, ko ariko kugira ngo bigerweho na bo hari ibyo basabwa gukora, birimo kumva neza amateka no gusigasira ubumwe bwabo, bakarwanya ingengabitekerezo iyo iva ikagera.
Yagize ati, ”Umukuru w’Igihugu yaravuze ati, ntihakagire umuntu ukugenera ubuzima, ugomba kubaho nta we ugomba ubuzima bwawe, nk’Abanyarwanda tugomba kubaho. Hari icyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze kubaho kandi tubeho neza, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari cyo gituma tugaruka kuri ya ntego y’Umukuru w’Igihugu igira iti, nta yindi Jenoside izongera kubaho ukundi. Icya mbere ni ukuba twumva amateka, aho ibintu byaturutse, uko byatangiye uko byagiye bikorwa. Icya kabiri ni ubumwe bw’Abanyarwanda bwagiye busenyuka ariko iyi Leta yacu irashimangira ikanakomeza kwigisha ubumwe bw’Abanyrwanda. Abanyarwanda tube umwe ni bwo tuzashobora gutera imbere no kurwanya icyadutandukanya cyose. Nta muntu n’umwe rero uzongera guhungabanya ubumwe bwacu ndetse nagira ngo mbabwire ko Umunyarwanda wese aho ari nta kimuhungabanyiriza ubuzima cyitwa Jenoside, nta gihari”.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye kandi ko ubumwe bw’Abanyarwanda bumaze kugerwaho ku kigero kiri hejuru cyane kuko Abanyarwanda benshi bamaze kubyumva ariko ko na gake cyane kabura kagomba gushakishwa. Yasobanuye ko ako gake gaturuka ku bantu bagihohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatanze ingero z’ababatemera amatungo n’imyaka, bikoranywe ubugome bwagambiriwe.
Yagize ati, “Icyo nshaka kuvuga ni uko ubumwe bw’Abanyarwanda twabugezeho ku kigero kiri hejuru cyane ariko n’ako gake cyane kabura tugashakishe. Kubera ko uwo muntu wagiye mu rutoki rw’uwarokotse Jenoside agatema ibitoki agasiga abirambitseho aho akigendera, uwo ntabwo aba ari umujura kuko ntabwo aba abyibye kuko aba yaje akabitema akabisiga abirambitse aho akigendera. Iyo aciye inka amaguru akayisiga aho, ntabwo tumwita umujura kuko nta bwo wayibye ngo uvuge ngo yenda yari akennye agiye kuyikenuza. Ibyo rero ni byo tugira ngo dukomeze turwanye aho bikiri kandi twese dufatanye, ntabwo ari ibikorwa n’inzego za Leta gusa, ahubwo uwo mutima mubi ushobora kugaruka ku mutima wo kugaruka kuri Jenoside tuwurwanye twese icya rimwe”.

Minisitiri w’Intebe yagarutse kandi ku mutekano w’Abanyarwanda, aho yagaragaje ko u Rwanda rutekanye kubera umutekano dukesha Umukuru w’Igihugu, bishimangirwa n’uko umuntu yemerewe kugenda aho ari ho hose mu gihugu atekanye, bityo asaba abaturage bose gufatanya kuwusigasira.
Minisitiri w’Intebe yaboneyeho kandi gusaba urubyiruko kuba urubyiruko rwiza no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza, bityo rukaba urubyiruko rukora ibyiza biganisha aho Igihugu cyacu cyifuza.
