#KWIBUKA31: HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU CYAHOZE ARI “COUR D’APPEL DE RUHENGERI”

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko hibukwa Abatutsi biciwe mu cyahoze ari “Cour d'Appel de Ruhengeri”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Marizamunda Juvénal, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, Rukundakuvuga François Regis, Depite Icyitegetse Vénuste, abayobozi b’Inzego z'Umutekano ku rwego rw’Intara, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b'Amadini n'Amatorero, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage, barimo abakuze n'urubyiruko.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Marizamunda Juvénal ari na we wari Umushyitsi Mukuru yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi y'urwango rwabibwe n'abakoloni agashimangirwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, yakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi no kubavutsa uburenganzira bw'ibanze, burimo ubuzima, amashuri, n'akazi.

Minisitiri Marizamunda yagarutse ku rupfu rw'agashinyaguro abiciwe mu cyahoze ari “Cour d'Appel de Ruhengeri” bishwe, aho baje bizeye ubutabera ahubwo bakahicirwa, ashimangira ko ibi bikwiye gutera imbaraga buri wese zo kurwanya abahaka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha ni ho kandi yahereye yemeza ko kurota gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ari ukurota inzozi zitazigera zikabywa. 

Yasabye Abanyarwanda guharanira ubumwe bwabo, kurushaho gushyira imbaraga muri "Ndi Umunyarwanda", kuko ari byo bizafasha gutsinda umurage mubi w’abakoloni no kubaka u Rwanda buri wese yifuza, u Rwanda ruzira amacakubiri na Jenoside. Yasabye kandi urubyiruko kumenya amateka y'Igihugu no kuyakuramo amasomo azafasha mu kubaka ejo hazaza heza. 

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Rusisiro Feston yashimiye Leta y'u Rwanda imbaraga ishyira mu kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga ubutabera ku babahekuye, haba abari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo. Yongeye gusaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Mu buhamya yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Mukansenga Béatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yababwiye inzira igoye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n'ibikomere bikomeye yamusigiye kuko kugeza ubu atarabona umubiri w'umugabo we ngo amushyingure mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside  basaga 800 biciwe mu cyahoze ari Court d’Appel de Ruhengeri, barimo abari bakuwe mu cyahoze ari Superifegitura ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, bahazanywe babeshywa ko bahahungishirijwe ariko kuwa 15 Mata 1994, bakicwa n’interahamwe zifatanyije n’abari abasirikare b'u Rwanda.