#KWIBUKA30: I MUSANZE HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MURI COUR D’APPEL YA RUHENGERI

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko hibukwa Abatutsi biciwe mu cyahoze ari "Cour d'Appel" ya Ruhengeri.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Rukundakuvuga François Regis, Umuvunyi Mkuru, Madamu Nirere Madeleine, Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko, abagize Inzego z'Umutekano, Abayobozi b'Amadini n'Amatorero, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage, barimo abakuze n'urubyiruko.

Mu buhamya yagejeje ku butabiriye iki gikorwa, Madamu Brigitte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yababwiye inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n'ibikomere bikomeye yamusigiye. Yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA, zamurokoye kandi zikamusubiza icyizere cy'ubuzima.

Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, François Regis Rukundakuvuga wari uhagarariye Perezida w'Ukukiko rw'Ikirenga, yavuze ko biteye isoni kuba Ingoro y'Ubutabera yaravukirijwemo ubuzima bw'inzirakarengane maze asaba ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe aho iyo Ngoro y'Ubutabera yahoze rwahindurwa Urwibutso rwa Jenoside rwihariye.

Mu butumwa bwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abafite ababo biciwe mu cyahoze ari "Cour d'Appel" ya Ruhengeri. Yabashimiye ko bataheranwa n'agahinda, ahubwo baharanira kwiyubaka no kwiteza imbere ndetse no guteza Igihugu imbere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, yashimiye kandi Leta y'u Rwanda yemeye ko icyahoze ari "Cour d'Appel" ya Ruhengeri ruhindurwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bifasha kugaragaza amateka mabi yaranze u Rwanda n'ubuyobozi bubi bwariho muri icyo gihe.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abaturage batuye iyi Ntara kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro no gukomeza kwitabira ibikorwa bijyanye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi urubyiruko kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda no kuyakuramo amasomo azafasha kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Yarusabye kandi kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusigasira ibyagezweho, kubibaza umusaruro no guhanga ibishya.

Iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari “Cour d’Appel” ya Ruhengeri, cyaranzwe no gushyira indabo no kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze n'indirimbo z'abahanzi batandukanye.