KWIBUKA 28: GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA ABAFITE AMAKURU Y’AHAKIRI IMIBIRI Y’ABISHWE MURI JENOSIDE YAKOREREWE ABATUTSI KUGIRA UBUTWARI BWO KUYEREKANA IGASHYINGURWA MU CYUBAHIRO

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abaturage b’iyi Ntara kuri uyu wa kane tariki ya 07 Mata 2022, ubwo yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Mvuzo ruherereye mu Murenge wa Murambi mu Karere Rulindo.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yihanganishije Abacitse ku icumu bo muri iyi mu Ntara, abasaba kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabashimiye ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi ku babiciye abantu, bakangiza ndetse bakanasahura imitungo yabo, aho yashimangiye ko bigaragaza koko uburyo Abanyarwanda bahisemo kuba umwe.

Agaruka ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru muri rusange, Guverineri Nyirarugero yabahamagariye kuba hafi Abacitse ku icumu rya Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira hamwe no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije kugarura amacakubiri mu Banyarwanda. Yaboneyeho kubasaba ko abafite amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside bagira ubutwari bwo kuyerekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yagize ati, “Nongeye gusaba kandi ko umuntu wese waba ufite amakuru y’ahakiiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagira rwose ubutwari bwo kuyerekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasoje ijambo rye, yizeza Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kwita ku mibereho yabo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Madamu Murebwayire Alphonsine, yagaragaje uburyo Abatutsi bo muri aka gace batotejwe ndetse bakicwa mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyane cyane mu cyahoze ari Komini Mbogo.

Madamu Murebwayire yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'Ingabo zahoze ari iza RPA kuba hari abo zarokoye mu Batutsi bicwagwa no kuba ubu barabashubije ubuzima. Yashimiye kandi Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bubahora hafi mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.

Mu buhamya bwe, Nyagatare Narcisse warokotse Jenoside, yagaragaje inzira y'umusaraba yanyuzemo n'uburyo nyuma ya Jenoside ataheranywe n'agahinda ahubwo yatangiye kandi akomeje urugamba rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.

Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagejejweho kandi ikiganiro Kwibuka 28: Twahisemo kuba umwe, ikiganiro cyibanze ku bihe by'ingenzi by'amateka y'u Rwanda bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside yashenye umuryango w'Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bataheranywe na politiki mbi, ahubwo bongeye kubaka ubumwe bahoranye no guteza imbere Igihugu.

Twabamenyesha ko gutangiza ibikorwa by’icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu Karere ka Rulindo byabimburiwe bibimburiwe n'umuhango wo kwenyegeza Urumuri rw'icyizere, aho Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Umuyobozi w'Inkeragutabara muri iyi Ntara n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo bayoboye uwo muhango wabereye ku Biro by'Umurenge wa Rusiga.

Twabamenyesha kandi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside, yimuwe aho yari ishyinguye mu buryo butanoze. Abashyinguwe ni Muguziki, Kalisa na Mukabalisa. Kugeza ubu muri urwo Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo hashyinguwe inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibihumbi bitandatu na magana arindwi na batatu.