Kwibohora32: Imiryango 12 yo mu Murenge wa Mugunga yashyikirijwe inzu yubakiwe ku bufatanye bw'Inzego z'Umutekano n'abaturage

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, imiryango 12 yo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, yari yarasenyewe n'ibiza yashyikirijwe inzu esheshatu zubatswe ku bufatanye bw'Inzego z'Umutekano n'abaturage, mu rwego rwo kuyifasha kongera kubona amacumbi meza, arambye kandi atekanye.

Iki gikorwa cyabimburiye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora32 byabereye mu Murenge wa Mugunga, aho Umushyitsi Mukuru yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla.

Ibi birori byanitabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; abayobozi b'Inzego z'Umutekano, ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke ndetse n’abaturage.

Inzu zatashywe zubatswe ku bufatanye bw'Inzego z'Umutekano n'abaturage, buri nzu ikaba ituzwamo imiryango ibiri (Two-in-One). Zose hamwe zatujwemo imiryango 12 yari yaratakaje amacumbi kubera ibiza.

Mu ijambo rye, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yashimangiye ko ubufatanye bw'Inzego z'Umutekano n'abaturage bukomeje kuba inkingi ikomeye y'iterambere ry'Igihugu n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Yagaragaje ko ibikorwa birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by'amashuri, gutanga amatungo n'ibindi bikorwa by'iterambere bigaragaza indangagaciro z'ubumwe, ubufatanye n'ubwitange. Yasabye abaturage gukomeza kubisigasira no kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no guteza imbere Igihugu.

Mu izina ry'imiryango yahawe amacumbi, Ingabire Aline yashimiye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bufasha yakomeje kubagezaho kuva basenyerwa n'ibiza. Yavuze ko nyuma yo kubafasha kubona aho bacumbika by'agateganyo no kubaha ibikoresho by'ibanze, bishimiye cyane kuba none bahawe inzu zubatse mu buryo burambye, zibasubije icyizere cyo kubaho neza no gutegura ejo hazaza habo.

Ibirori byo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32 byabaye umwanya wo kuzirikana urugendo rwo kubohora Igihugu no kongera gushimangira ko ubufatanye hagati y'abaturage n'Inzego z'Umutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda, kubungabunga umutekano no kubaka u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere.