#KWIBOHORA28: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA KINIHIRA MU BIRORI BYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 28 YO KWIBOHORA
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022 Abanyarwandanda bizihije isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora. Ni muri urwo rwego Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo mu birori byo kwizihiza uwo munsi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Kwibohora, isõoko yo kwigira".
Ibyo birori byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CSP Francis Muheto, Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Mukamana Belline, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Byumba, Mgr Papias Musengamana, Abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abihaye Imana ndetse n'abaturage benshi b'Umurenge wa Kinihira.

Mu ijambo rye, Guverineri Nyirarugero Dancille yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n'Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ku kuba barabohoye u Rwanda n'Abanyarwanda, ndetse na nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, hakaba hakomeje urugamba rw'iterambere rushyira umuturage ku isonga. Yashimye kandi ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hirya no hino muri iyi Ntara na gahunda zitandukanye zashyizweho, kuko byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru gusigasira ibyagezweho, kubirinda, kubibyaza umusaruro ndetse no kubyongera mu bwinshi no mu bwiza.
Ku buryo bw'umwihariko yasabye urubyiruko kurangwa n'ubutwari n'umurava mu byo rukora byose no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza. Yarusabye kandi guhaguruka rukamaganira kure abatishimira ibyo u Rwanda rwagezeho bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuranga n’indangagaciro na kirazira ndetse no kwimakaza “Ndi Umunyarwanda”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith yagaragaje ko mu rugendo rwo #Kwibohora28, hari ibikorwa byinshi by'iterambere byagezweho muri ako Karere, birimo Ikigo Nderabuzima cya Cyinzuzi, Ibiraro byo mu kirere bya Masoro na Rukozo, amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, amaterasi y'indinganire yakozwe n'ibindi.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora mu Karere ka Rulindo byaranzwe no gusura ahasinyiwe amasezerano y’amahoro ya Kinihira, yasinywe ku itariki ya 25 Nyakanga 1993 hagati ya FPR Inkotanyi na Leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe ndetse no gucinya akadiho, abaturage bishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 28 u Rwanda rumaze rubohowe.

