#KWIBOHORA29: GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA URUBYIRUKO RWO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU KUGERA IKIRENGE MU CY’INKOTANYI

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2023 mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru wo Kwibohora, byabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Kwibohora isôoko yo kwigira”.

Ibyo birori byitabiriwe kandi n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru ACP Francis Muheto, Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Mukamana Belline, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara, Madamu Mukanyarwaya Donatha Abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n'iz'abikorera, abihaye Imana ndetse n'abaturage benshi b'Umurenge wa Base.

Ibyo birori byabimburiwe no gutaha Isoko n'Agakiriro byubatswe mu Murenge wa Base, ibikorwa byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n'Ingabo zahoze ari iza RPA ku kuba barabohoye u Rwanda n'Abanyarwanda, ndetse na nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, hakaba hakomeje urugamba rw'iterambere rishyira umuturage ku isonga.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimye kandi ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hirya no hino muri iyi Ntara na gahunda zitandukanye zashyizweho, kuko byagize uruhare mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri iyi Ntara gusigasira ibyagezweho, kubirinda, kubibyaza umusaruro ndetse no kubyongera mu bwinshi no mu bwiza.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagarutse ku buryo bw’umwihariko ku rubyiruko rwo muri iyi Ntara, aho yarusabye kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi, rukarushaho kurangwa n'ubutwari n'umurava mu byo rukora byose no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza. Yagize ati, “Uyu munsi twizihiza isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kuzirikana ku butwari bukomeye bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA, ingabo za FPR Inkotanyi, aho bamwe bemeye guhara ubuzima bwabo kubera kwitangira Igihugu. Ndasaba rero ku buryo bw’umwihariko urubyiruko rwacu gufatira urugero ku ngabo zabohoye Igihugu, kuko bamwe muri bo bari abanyeshuri bemera kureka amashuri yabo, harimo abikorera bemera kureka ibyo bakoraga, bahitamo igikwiye, kubohora Igihugu. Namwe rero ndabasaba guhitamo neza, kurangwa n'ubutwari n'umurava mu byo mukora byose no gukunda Igihugu ndetse no kurushaho guharanira kubaka u Rwanda twifuza”.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith yagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye by'iterambere muri ako karere byagezweho mu rugendo rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, birimo amasoko ya kijyambere, amazu yubakiwe abatishoboye, imihanda ya kaburimbo n'iy'ibitaka, ibyumba by'amashuri, amavuriro, cyane cyane inzu ababyeyi babyariramo zubatswe hirya no hino ku Bigo Nderabuzima, ibiraro byo mu kirere n'ibindi.

Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kwibohora, byaranzwe kandi no kumurika no kwishimira ibikorwa byagezweho mu guteza imbere ubukungu, uburezi, imibereho myiza n'imiyoborere myiza, gucinya akadiho abaturage bishimira ibimaze kugerwaho, umuvugo w'umwana muto wo mu mashuri abanza witwa Giraso Ella Parfaite na wo wagarutse ku butwari bw'Inkotanyi mu kubohora no kubaka u Rwanda.