KWAGURA URUGANDA RUTUNGANYA AMAZI RWA MUTOBO BYITEZWEHO GUKEMURA IKIBAZO CY’AMAZI MU TURERE TWA MUSANZE NA BURERA

Imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi Uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo ruherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze irarimbanyije. Uru ruganda rurimo kongererwa ubushobozi ku buryo ruzava ku gutanga amazi angana na m3 12,500 ku munsi rukagera kuri m3 55,500 ku munsi. Uyu mushinga ukaba uje gukemura ku buryo bwa burundu ikibazo cy’amazi mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruruguru ndetse no mu Turere twa Nyabihu na Rubavu tw’Intara y’Iburengerazuba. 

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Kanama 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Muagabowagahunde Maurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’iyi Ntara basuye urwo ruganda mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kurwagura igeze no kureba niba nta mbogamizi zihari zikeneye ubuvugizi. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abo bari kumwe bagaragarijwe ko uwo mushinga uri kugenda neza ndetse ko nta mbongamizi zihariye wahuye na zo usibye ibikoresho bike byatumijwe mu mahanga bitegerejwe.

Nyuma yo gusura urwo ruganda rutunganya amazi rwa Mutobo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko umushinga wo kurwagura witezweho gufasha gukemura ibibazo by’amazi bigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru. Yagize ati,”Uyu mushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi uru ruganda rutunganya rw’amazi rwa Mutobo, witezweho gukemura ibibazo cy’amazi bigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Turere twa Musanze na Burera. Si aho gusa kandi kuko amazi yarwo azanagera no mu Turere twa Nyabihu na Rubavu two mu Ntara y’Iburengerazuba, kuko ruzava kuri m3 12,500 rwatangaga ku mu nsi rukagera kuri m3 55,500 ku munsi, bivuze ko amazi rwatangaga ku munsi aziyongeraho m3 43,000”.

Yongeyeho kandi ko ikibazo cy’amazi kizakemuka vuba kuko biteganyijwe ko imirimo y’icyiciro cya mbere cy’urwo ruganda izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2025 ari na bwo abaturage bazatangira kubona amazi ahagije.