KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GISTINA BIREBA BURI WESE- GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE
Ibi ni ibikubiye mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanyaga na bo mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikigaragara hirya no hino muri ako Karere ka Gakenke, bityo asaba abaturage guhaguruka bakarirwanya bivuye inyuma kandi buri wese akabigiramo uruhare, hagamijwe kubaka umuryango uzira ihohotera, nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Twubake umuryango uzira ihohotera".
Mu byo yasabye abo baturage kwitaho ku buryo bw’umwihariko mu rwego rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo kudahishira ahagaragara ihohotera rishingiye ku gitsina, gutanga amakuru ahakekwa kuba hakorerwa ubucuruzi bw'abantu, gutanga amakuru ku bahohotera abana, kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kwirinda ubusinzi no kwita ku burere bw'abana.
Mu bindi yabasabye, birimo kwimakaza umuco w'isuku, kwandikisha ubutaka ku batarabikora no kuvugurura uburyo bitabira gahunda zitandukanye, zirimo umuganda, inteko z'abaturage.
Iki gikorwa cyahujwe n’Inteko y’abaturage, cyitabiriwe kandi na Depite Kalinijabo Barthélemy, Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Ngendahimana Prudence,Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, abahagarariye Pro-Femmes Twese Hamwe n'abandi batandukanye.