KURANDURA BURUNDU KANYANGA MURI AKA GACE, BIRASABA GUCIKA KU MUCO WA SINITERANYA- GUVERINERI NYIRARUGERO
Ibi bikubiye mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, ubwo yifatanyaga na bo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023 mu Nteko y’abaturage, ubwo yagarukaga ku ngamba zo kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge, byiganjemo kanyanga bikunze kugaragara muri ako gace.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragarije abo baturage ko kugira ngo kanyanga icike burundu muri ako gace gaturiye umupaka w’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda, ari uko buri muturage yarushaho kubigiramo uruhare, yitabira gutangira amakuru ku gihe ku waba abitunda, abicuruza cyangwa abinywa no gucika ku muco wa siniteranya, kuko hari abaturage usanga bafite amakuru kuri icyo kiyobyabwenge ariko bakanga kuyatanga. Yongeyeho kandi ibyo byose bigomba kujyana no guhindura imyumvire, abaturage bagacika ku bikorwa bigayitse byo kwinjiza kanyanga mu gihugu, ahubwo bagahaguruka bagafatanya n'abayobozi kuyirwanya no kuyirandura burundu, aho yabishimangiye agira ati, “…kandi murabishoboye rwose, kuko tuzi neza ko abaturage bo muri aka gace icyo mudashaka, mushyiramo imbaraga mukakirwanya mwivuye inyuma, kandi kigacika”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi abo baturage gukora cyane bakiteza imbere, kubyaza umusaruro gahunda z'iterambere Leta yabegereje no kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bikubiye mu mihigo y'Akarere kabo ka Burera ya 2022-2023.

Ku ruhande rwabo, abaturage b’Umurenge wa Kagogo, biyemeje gufatana urunana no gufanya n'abayobozi babo kurwanya bivuye inyuma kanyanga, bakaba bijeje Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ko nta gushidikanya kuyirandura bizashoboka.

Muri iyi Nteko kandi hakemuwe ibibazo by'abaturage byiganjemo ibirebana n'amakimbirane yo mu ngo ahanini aturuka ku businzi, ibijyanye n'ibyangombwa by'ubutaka, ibijyanye n'ingurane ahacishijwe ibikorwaremezo by'amashanyarazi, abakeneye ubufasha butandukanye n’ibindi.
