Ku bufatanye bw’Urwego rw'Umuvunyi n’Intara y’Amajyaruguru hakemuwe ibibazo by’ubutaka byari bimaze igihe kirekire

Kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’igihe kirekire byari bishingiye ku makimbirane y’ubutaka, byari mu Turere twa Burera na Musanze 

Iki gikorwa cyayobowe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane afatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, hamwe n’ubuyobozi bw’Ubuyobozi bw’Uturere twa Burerra na Musanze.

Mu bibazo byakemuwe harimo icyari hagati y’abazungura ba Bisamaza Quintin n’Akarere ka Burera, ndetse n’icyari hagati y’umuryango wa Defuro Jonas n’umuryango wa Nyiramugwera bo mu Karere ka Musanze. Aya makimbirane yari amaze imyaka itari mike, agira ingaruka ku mibereho n’imibanire y’impande zombi muri rusange.

Ibi bibazo byakemuwe binyuze mu biganiro byubakiye ku bwumvikane no ku bushake bw’impande zose, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi. Ubu buryo bwashimangiye akamaro ko gushyira imbere ibiganiro, ukuri n’inyungu rusange mu gushaka ibisubizo birambye.

Mu ijambo rye, Umuvunyi Wungirije yashimangiye ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza no gukumira akarengane. Yanashishikarije abaturage gukomeza kwegera inzego zibegereye igihe bahuye n’ibibazo, kugira ngo bibonerwe ibisubizo ku gihe kandi mu mucyo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yashimye ubufatanye bwiza hagati y’inzego zitandukanye, ashimangira ko gukemura ibibazo by’ubutaka ari ingenzi mu gusigasira amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye mu Ntara.

Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bwemeje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane ibishingiye ku butaka, hifashishijwe ibiganiro n’ubufatanye bw’inzego zose, mu rwego rwo gukomeza kubaka Intara itekanye kandi itera imbere.