KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA YASHIMYE KO AMATORA AHERUKA YAGENZE NEZA MU NTARA Y’AMAJYARUGURU
Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, i Musanze hateraniye inama yahuje Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'Abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru, yari igamije kurebera hamwe imigendekere y'Amatora ya Perezida wa Repubulika, ay'Abadepite n'ay'Abasenateri, yabaye mu mezi yashize y'uyu mwaka 2024.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa afatanyije na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yitabiriwe n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, abahagarariye inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abahagarariye ibindi byiciro bitandukanye.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y’Amatora yashimye cyane uruhare abayobozi n’abaturage bagize mu migendekere y’ayo matora, aho yashimangiye ko yaragaragaje ubufatanye bukomeye mu gusohoza inshingano zo kwitorera abayobozi ariko bigatanga n’isomo rikomeye by’umwihariko ku rubyiruko.
Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko kwitabira inshingano mboneragihugu by'umwihariko amatora, bikwiye kuba umuco mu Banyarwanda. Yashimangiye ko amatora yavuzwe haruguru yagenze neza kuko nta kibazo kidasanzwe kigeze kiyagaragaramo kandi akaba yaranitabiriwe ku kigero gishimishije.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hagaragaye udushya twinshi ku munsi w’itora rya Perezida wa Repubulika, kuko hari nk’aho bateguriye icyayi n’umugati abazindutse kare bajya gutora, ndetse abikorera n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakagira uruhare rufatika mu gutunganya site zatorerwagaho. Muri iyi Ntara hari site z’itora 460 n’ibyumba by’itora 2,852, naho umubare w’abayituye barenga miliyoni 1.4 ni bo batoye Perezida wa Repubulika n’Abadepite