KOMISERI MUKURU WA POLISI YA REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO YASUYE UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA KINIGI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, General Dieudonné Amuli Bihigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu Karere ka Musanze, aho yari aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Aba Bayobozi bombi bakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Inzego z'Umutekano zikorera muri iyi Ntara n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier.

Muri uru ruzinduko, Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’abayobozi bari bamuherekeje batambagijwe inyubako zigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho, birimo Agakiriro, Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, Urwunge rw’Amashuri rwa Kampanga n'umushinga w’ubworozi bwa kijyambere bw'inkoko.

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yashimye cyane ibi bikorwa by'akataraboneka Leta y'u Rwanda igeza ku baturage bayo, aho yashimangiye ko ibi bigaragaza imiyoborere myiza iri mu Rwanda n'agaciro Leta y'u Rwanda iha abaturage bayo.