ITSINDA RY’ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RIKURU RYA NYAKINAMA BASUYE INTARA Y’AMAJYARUGURU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, Ubuyobozi bw'Intara y’Amajyaruguru, burangajwe imbere na Guverneri w'iyi Ntara, Hon Mugabowagahunde Maurice bwakiriye Itsinda ry'abasirikare 30 biga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, mu rwego rw'ingendo bakora basoza amasomo yabo, aho bagiranye ibiganiro bijyanye na gahunda z’Igihugu zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage, hibandwa ku rwego rw'ingufu  z'amashanyarazi muri iyi Ntara.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na bamwe mu bagizwe Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru.

Iri tsinda ryari riyobowe na Col Victor Akili, rigizwe n'abasirikare baturuka mu Bihugu bitandukanye, birimo u Rwanda, Nigeria, Sudani y'Amajyepfo, Zambia na Uganda.

Abagize iri tsinda bagaragarijwe uko Intara y'Amajyaruguru  ihagaze muri rusange ku bijyanye n'ingufu  z'amashanyarazi, aho kugeza ubu ihagaze kuri 71,4%. Bagaragarijwe kandi ibikorwaremezo bitandukanye by'amashanyarazi byubatswe muri iyi Ntara mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, imbogamizi zigihari mu rwego kugeza amashanyarazi ku baturage bose n'ingamba zihari mu kuzamura umubare w'ingo zigezwaho amashanyarazi.

Aba basirikare bahawe kandi umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Biteganyijwe kandi ko bagomba gusura Uturere twa Musanze na Rulindo mu rwego kureba uko urwego rw'ingufu z'amashanyarazi ruhagaze muri utwo Turere.