ISHURI RIKURU RY’IMYUGA N’UBUMENYINGIRO RYA TUMBA RYIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, ABANYESHURI BAHABWA UMUKORO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mata 2025 mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, habereye gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Depite Bitunguramye Diogène, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith n'abandi Bayobozi batandukanye, abarimu, abanyeshuri n’abaturiye iryo shuri.

Ubutumwa bwatangiwe muri icyo gikorwa bwibanze ku gusaba abiga muri iryo shuri kugira uruhare mu kubaka Igihugu kizira urwango, kunyomoza abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuzirikana amateka mabi y'amacakubiri yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigira kuri ayo mateka hagamijwe gufata ingamba ngo Jenoside itazongera kuba ukundi mu gihugu cyacu.
Yasobanuriye kandi abitabiriye iki gikorwa uburyo mu mashuri ari ho higaragazaga urwango ruganisha ku mugambi wa Jenoside, aho abanyeshuri bahagurutswaga babazwa ubwoko bwabo, gutoteza no kwirukana abanyeshuri b'Abatutsi bya hato na hato n'ibindi bikorwa bibi byagaragaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aha ni na ho Guverineri Mugabowagahunde yahereye asaba abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Tumba kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba zo kuyahindura amateka meza Igihugu kizagenderaho mu gihe kizaza.

Yasabye kandi abo banyeshuri ko nk'urubyiruko bagomba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abashaka kugarura u Rwanda mu bihe bya Jenoside rwanyuzemo, kunyomoza abapfobya, abahakana n'abagoreka amateka yarwo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ibindi abo banyeshuri basabwe birimo, kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gusigasira ibyagezweho, gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.
