INTARA Y’AMAJYARUGURU YACANYE UMUCYO MU MIKINO YA NYUMA Y’AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP 2025
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2025 yari amaze amezi agera kuri atandatu akinwa yashyizweho akadomo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, ubwo hakinwaga imikino ya nyuma yayo, yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ni muri urwo rwego Intara y’Amajyaruguru yakiriye ayo marushanwa yahacanye umucyo, itahana intsinzi mu mikino itandukanye ndetse ibona ibihembo bikomeye, birimo ibikombe n’imidari itandukanye biciye mu turere twayo twari tuyihagarariye.
Akarere ka Musanze ni ko kayoboye utundi twari duhagarariye Intara y’Amajyaruguru, aho mu mupira w’intoki wa “Basketaball” kaje ku mwanya wa mbere mu bagabo n’abagore ku rwego rw’Igihugu. Aka Karere kandi kaje ku mwanya wa mbere mu gusiganwa ku maguru muri 3000 m binyuze muri Niyibizi Emmanuel wari ugahagarariye. Mu mupira w’amaguru mu bagabo, aka Karere kaje ku mwanya wa gatatu ni mu gihe muri “sitball” kaje ku mwanya wa kabiri.
Si aka karere gusa kandi kitwaye neza kuko n’Akarere ka Gicumbi kaje kakagwa mu ntege kuko mu mupira w'intoki wa “Volleyball” mu bagore, ikipe y'aka karere yaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu ndetse no mu gusiganwa ku magare, Hitayezu Emmanuel wari ugahagarariye yaje ku mwanya wa mbere.
Intara y'Amajyaruguru kandi yahawe igikombe cyo kwitwara neza mu gusiganwa ku magare, aho yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu butumwa busoza aya marushanwa, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yibukije ko intego yayo ari kwimakaza imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga no kugaragaza impano mu mikino itandukanye.
Yashimiye ubufatanye bwaranze inzego zitandakanye mu migendekere myiza y'amarushanwa y’uyu mwaka ndetse n'amakipe yitwaye neza kugeza ku mikino ya nyuma. Yashimiye kandi Intara y'Amajyaruguru uburyo yateguye neza imikino ya nyuma y'aya marushanwa ikaba yaragenze neza.
Imikino ya nyuma y'aya marushanwa yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo za Minisiteri, Intara zose n'Umujyi wa Kigali, Uturere, Inzego z'Umutekano, abafatanyabikorwa n'abakinnyi bakina imikino itandukanye.