IKIBAZO CY’IBURA RY’AMAZI RIKUNZE KUGARAGARA MU MUJYI WA MUSANZE KIGIYE KUBA AMATEKA

Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kigaragara mu Mujyi wa Musanze kiri mu nzira zo gukemuka burundu, nyuma y’uko imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi Uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo igeze kure.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2025, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yasuraga ibikorwaremezo bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, birimo n’uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze.

Abashinzwe umushinga bamugaragarije ko imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uru ruganda iri kugana ku musozo, aho biteganyijwe ko izaba yarangiye mu kwezi kwa Mata 2026. Nyuma y’aho, abaturage bazatangira kubona amazi ahagije kandi mu buryo burambye.

Uru ruganda rurimo kongererwa ubushobozi ku buryo ruzava ku gutanga metero kibe (m³) 12.500 ku munsi rukagera kuri metero kibe (m³) 55.500 ku munsi. Iri zamuka rikomeye rizafasha gukemura burundu ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Musanze, ndetse rinagire uruhare mu gukwirakwiza amazi ahagije mu Turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta yashimangiye ko uyu mushinga ufite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’uturere bireba. Yasabye abawukora kwihutisha imirimo kugira ngo irangire ku gihe kandi yubahiriza ubuziranenge, bityo uru ruganda rutangire kubyazwa umusaruro nk’uko biteganyijwe.

Abaturage bo mu Mujyi wa Musanze bakunze kugaragaza imbogamizi z’ibura ry’amazi, by’umwihariko mu bihe by’izuba, bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi no ku bikorwa by’ubukungu. Icyakora, iyubakwa n’iyagurwa ry’Uruganda rwa Mutobo biratanga icyizere ko iki kibazo kigiye kuba amateka.

Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bya Leta bigamije kongera ibikorwaremezo by’amazi meza no gukomeza kunoza serivisi zihabwa abaturage mu gihugu hose.