IBIGANIRO “RUBYIRUKO MENYA AMATEKA YAWE” BYASIGIYE UMUKORO URUBYIRUKO RWO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, mu Karere ka Musanze habereye ibiganiro, byiswe "Rubyiruko menya amateka yawe", byateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu- MINUBUMWE mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuje urubyiruko rusaga magana atanu ruri mu byiciro bitandukanye, rwaturutse mu Turere tugize Intara y'Amajyaruguru.

Ibi biganiro byari bigamije kuganiriza Urubyiruko ku mateka u Rwanda rwanyuzemo harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurutegurira kuzaragwa u Rwanda rwubakiye ku bumwe, ruhamye ruzira ivangura n'amacakubiri kandi rutera imbere.

Ibi biganiro byitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde  Maurice, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano, abandi bayobozi batandukanye n'urubyiruko rutandukanye.

Mu ijambo rye ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagararije urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ko kuba rugize umubare munini w'Abanyarwanda, rufite inshingano zikomeye zo gukunda Igihugu no kucyubaka rufatiye urugero rwiza ku rubyiruko rwagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru akaba yahamagariye uru rubyiruko gukurikira neza inyigisho zikubiye muri ibi biganiro no kuzazigeza ku bo basize hirya no hino aho baturutse kandi na bo zikazabafasha guhangana n'abashaka kugoreka amateka u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro ku mateka y'u Rwanda yagejeje kuri uru rubyiruko, Minisitiri Bizimana yagaragaje uko u Rwanda rwari ruhagaze mbere y'uko abazungu barugeramo n'uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, uko Abakoloni bashenye ubwo bumwe bakanabyigisha abanyapolitiki babasimbuye n'uburyo byabaye uruhererekane kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994. Aha Minisitiri Bizimana yagiye yifashisha ingero za bamwe mu banyapolitiki baranzwe no kuvangura Abanyarwanda ndetse bakabigira umurongo ngenderwaho muri politiki yabo.

Minisitiri Bizimana yagaragaje kandi ko nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu basize bayikoze bahungiye mu bihugu byo hanze aho bakomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri.

Aha ni ho Minisitiri Bizimana yahereye asaba uru rubyiruko gusobanukirwa neza amateka y'u Rwanda, kurangwa no gushyira hamwe,  gukundana no gukunda Igihugu, kugiteza imbere no guharanira kugaragaza isura nziza yacyo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uru rubyiruko rwagize kandi umwanya wo kuganira hagati yarwo n’abakuze, babasangiza ingero z’ibihe bigoye, u Rwanda rwagiye runyuramo n’uko rwabashije kubyigobotora; nk’uburyo bwo gutuma rubasha kugira amahitamo y’ibikwiye rwafata, bigendeye ku ndangagaciro u Rwanda rw’ubu rwubakiyeho.