HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO HAZIRIKANWA URUHARE RWE MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, hazirakanwa insanganyamatsiko igira iti, “Iterambere ry'Umugore wo mu Cyaro, inkingi y'ubukungu bw'Igihugu”.

Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Giti, aho Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille.

 

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’imiyoborere myiza iha agaciro umugore kandi igashyigikira abagore mu rugamba rw’iterambere. Yakomeje ashima ibikorwa byinshi bimaze kugerwaho mu iterambere bigizwemo uruhare n’umugore. Yagize ati, Kuri uyu munsi twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma tukareba ibimaze kugerwaho mu myaka 25 twizihiza uyu munsi. Ibyakozwe ni byinshi, duhereye no muri aka Karere ka Gicumbi turimo. Nagira ngo by’umwihariko nshimire Inama y’Igihugu y’Abagore ku byakozwe byinshi kandi umugore abigizemo uruhare, yaba abaturage bafashijwe mu kubakirwa inzu, yaba ari abazamuriwe ubushobozi mu mirimo itandukanye, ni byinshi byakozwe byo kwishimira”.

Guverineri Nyirarugero yagarutse kandi ku nzu yubakiwe umwe mu bagore bo mu Murenge wa Giti witwa Kuramukobwa Aline, aho yashimye ko iyo nzu yubakiwe uwo mugore wo mu cyaro bigizwemo uruhare na bagenzi be ari inzu koko ihesha agaciro umugore ndetse n’Igihugu. Yaboneyeho gusaba abagore bakorewe ibikorwa by’iterambere kumva ko ari ibyabo, bityo bakabifata neza, bakabirinda kandi bakabibyaza umusaruro uko bikwiye, bityo bikababera inkingi ya mwamba ituma bagera kuri rya terambere rirambye kandi ryihuse.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Iterambere ry'Umugore wo mu Cyaro, inkingi y'ubukungu bw'Igihugu”, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko umugore mu cyaro na we ashoboye kandi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu, kuko akora ibikorwa bitandukanye, birimo ubucuruzi, ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi bigezweho n’ibindi bifite uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yakomeje avuga ko n'ubwo hari intambwe imaze guterwa, hari ibyo umugore wo mu cyaro agomba kongeramo imbaraga, birimo kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari no gukora imirimo ibyara inyungu kandi igamije iterambere, gukumira amakimbirane yo mu ngo, gukumira igwingira n'imirire mibi mu bana, kwimakaza isuku, kwibumbira mu Makoperative n'ibindi.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gushyikiriza inzu umubyeyi witwa Kuramukobwa Aline wavuzwe haruguru, yubakiwe bigizwemo uruhare n'abagore, kuremera amatsinda 2 y'abagore, aho buri tsinda ryahawe ibihumbi 500 yo kwiteza imbere, kugaburira abana indyo yuzuye n'ibindi.