HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO, ABAGORE BASABWA KURUSHAHO KWITINYUKA NO KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE IGIHUGU CYABAHAYE
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro. Mu Rwanda Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro 2025, wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Umugore ni uw’agaciro”. Mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu munsi wizihijwe hirya no hino mu Turere tuyigize, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Ntara, Bwana Ngendahimana Pascal yifatanyije n'Akarere ka Gakenke mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Kamubuga.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko umugore afite agaciro kanini kuko ari umutima w'urugo akaba n'inkingi ikomeye mu muryango no mu iterambere ry'Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye muri rusange abagore bo mu Karere ka Gakenke ku bikorwa bitandukanye bakora, bigamije iterambere ryabo n'iry'Igihugu. Yongeyeho ariko ko n’ubwo hari intambwe umugore wo mu cyaro amaze gutera mu rugendo rw’iterambere, hari imbogamizi zikigaragara muri urwo rugendo.
Muri izo mbogamizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yavuzemo, ubukene bukabije, abakobwa bata ishuri, abagore bahohoterwa, kutigirira icyizere, ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, abagore bagifite imyumvire iri hasi ku ihame ry'uburinganire n'ibindi.

Aha ni naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yahereye asaba abagore kurushaho kwitinyuka kuko bashoboye no kurushaho kuba ba mutima w'urugo koko babereye urugo kandi bazira icyasha. Muri urwo rwego yabasabye gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari kandi bagakora imirimo ibyara inyungu, gushyira imbaraga mu buhinzi bw'umwuga, kugira umuhate wo kumenya amategeko abarengera, kwirinda amakimbirane, kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye no kwimakaza umuco w'isuku n'imirire myiza mu muryango.

Ku ruhande rw'abayobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yabasabye kwegera abagore bo mu cyaro no kubereka amahirwe Leta yabashyiriyeho no kubatera inkunga y'ibitekerezo kugira ngo barusheho kuyabyaza umusaruro.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro mu Karere Gakenke, Umurenge wa Kamubuga byaranzwe no gushyikiriza ibihembo abagore bitwaye neza muri gahunda zitandukanye ndetse no kuremera ab'amikoro make, aho bahawe inka n'amatungo magufi, bikazabafasha mu rugendo rw'iterambere barimo.
