IMIRIMO YO KUBAKA UMUHANDA WA KABURIMBO NYACYONGA-MUKOTO YATANGIYE
Kuri uyu mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Mbogo hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, ureshya n’ibilometero mirongo itatu na bitandatu, aho imirimo yo kuwubaka izamara igihe cy'imyaka 3. Igikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry'uwo muhanda cyayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice.
Mu butumwe bwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wemereye abaturage uwo muhanda, aho yavuze ko uje kuvana mu bwigunge abatuye muri ako gace. Yasabye abaturage bazabona imirimo mu ikorwa ry'uwo muhanda kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bikazazana impinduka zigaragara mu iterambere ry'imibereho yabo.
Yabijeje kandi ko abazangirizwa imitungo kubera uyu muhanda bazahabwa ingurane y'ibyabo mbere y’ibikorwa bizahakorerwa.