HATANGIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 07 Mata 2026, kimwe n’ahandi mu gihugu hose, mu Ntara y’Amajyaruguru hatangijwe icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d’Appel, mu Karere ka Musanze, aho ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, burangajwe imbere na Guverineri wayo, Mugabowagahunde Maurice, bwifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye iki gikorwa barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, iz’umutekano, abikorera, abahagarariye Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri Mugabowagahunde yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ubutwari bagaragaje bwo kwiyubaka no gukomeza kubaka Igihugu. Yagaragaje ko kuba barabashije kubana neza n’abandi Banyarwanda, harimo n’ababahemukiye, ari urugero rukomeye rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yasabye abaturage bose gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, babasura, babitaho, kandi babarinda icyabahungabanya, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri yanashishikarije abaturage gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yibukije buri wese inshingano yo kurinda umutekano, kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kwitabira ibikorwa byose biteganyijwe muri iyi minsi 100 yo Kwibuka.

Yongeye gusaba kandi abantu bose baba bafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

By’umwihariko, yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, rugahangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba umusemburo mwiza mu kubungabunga amateka no kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

Mu buhamya bwe, Madamu Mukarusagara Fatuma, wahoze atuye mu yahoze ari Komini Mukingo, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kare, kuko kuva mu 1990 Abatutsi bo muri ako gace batotejwe bikomeye, benshi bakicwa.

Yashimiye ingabo zari iza RPA zamurokoye, zikamugarurira ubuzima ndetse n’icyizere cyo kongera kubaho, ashimangira ko ubuyobozi bwiza bwakurikiyeho bwagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka ubuzima bw’abarokotse.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kuzirikana amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside, no gushimangira umuhigo wo gukomeza kurinda ibyagezweho, hubakwa u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.