AMAJYARUGURU: HASOJWE IBIKORWA BY'UBUKORERABUSHAKE MU RUBYIRUKO 2025
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, mu Karere ka Musanze hasorejwe ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru Ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Ubukorerabushake mu Rubyiruko, aho abayobozi barangajwe imbere na Guverineri w'iyi Ntara, Hon Mugabowagahunde Maurice, urubyiruko rw'abakorerabushake n'abaturage, bateye ibiti bigera ku bihumbi umunani bivangwa n'imyaka mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye uru rubyiruko rw'Abakorerabushake ku bikorwa byiza rukora bigira uruhare mu kuzamura imibereho y'abaturage. Yaboneyeho gusaba uru rubyiruko kurushaho gukoresha imbaraga n'ubushake rufite mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo ikibazo cy'umwanda, imirire mibi n'igwingira mu bana, amakimbirane mu miryango, abana batabishuri, ikibazo cy'abadafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa n'ibindi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yijeje uru rubyiruko imikoranire myiza n'ubufatanye bw'inzego za Leta mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'abaturage.
Ku ruhande rwe, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'Igihugu, CSP Urujeni Jacqueline yashimye ibikorwa bitandukanye uru rubyiruko rukora bituma umuturage ava mu bukene. Yarusabye gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano rurushaho gukumira ibyaha bitandukanye.
Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Ntara y'Amajyaruguru, Ndayisaba Peter yavuze ko muri uku kwezi, uru rubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 65 birimo kubaka inzu n'ubwiherero by'abatishoboye, kubaka imirima y'igikoni mu rwego rwo kurwanyaimiriremibin'igwingiramubana, kubumba amatafari n'ibindi.
Mu gusoza uku kwezi kandi, Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Ntara y'Amajyaruguru baremeye inka mugenzi wabo witwa Tuyishime Phocas usanzwe ari n'Umuhuzabikorwa w'urwo rubyiruko mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.