GUVERINERI YAGANIRIYE N'UBUYOBOZI BW'IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/5/2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille, yasuye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Yaganiriye n'abagize Komite y'Ubuzima muri ibi bitaro cyane ko uruzinduko rwahuriranye nuko iyi komite yari yateranye ku nshuro yayo ya mbere kuva bashyirwaho. Ibiganiro byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, n’abandi bayobozi batandukanye ku Ntara, Akarere no ku bitaro. Umyobozi mushya w’Inama y’ubuzima muri ibi bitaro bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel yagaragarije Guverineri ingamba bafite nka komite y’Ubuzima muri ibi bitaro anamugaragariza ibibazo basanze muri ibi bitaro bikeneye ubuvugizi kugirango bibashe gutanga serivisi inoze kandi iri kurwego rw’Ibitaro by’Ikitegererezo (Referral Hospital)
Umuyobozi w’ibibitaro Dr MUHIRE Philbert nawe yashimye uburyo Intara ibaba bugufi, amugaragariza ibibazo by’ingutu bibangamira service zitangirwa kuri ibi bitaro harimo:
- Ikibazo cy’ ibikoresho bishaje kandi bitajyanye n’igihe
- Ikibazo cy’inyubako zishaje cyane, zishakaje amabati ya asbestos
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye abagize Komite y'Ubuzima nshya abasaba kuzana impinduka zigamije guteza imbere Ibitaro, anashima Ubuyobozi bw'Ibitaro ku kazi katoroshye bakora kandi abizeza ubuvugizi bwose bushoboka. Guverineri yasoje abasaba imikoranire baharanira ko abaturage babagana bahabwa serivisi inoze mu bushobozi buke bw’ibitaro.
Ibiganiro bikaba byibanze cyane ku mitangire ya serivisi n’imicungire y’abakozi n’ibikoresho muri ibitaro.
Nyuma y'ibiganiro Guverineri akaba yasuye ibice bitandukanye by'ibitaro.