GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YAYOBOYE INAMA YAHUJE NIEC HAMWE GIEC NA BWTLtd NA

Uyu munsi kuwa 06/05/2021 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madame NYIRARUGERO Dancille yayoboye inama yamuhuje na National Commande Post ikurikirana ibijyanye na "Border Commodities",  companies zigeza ibicuruzwa kubaturage b'Intara y'Amajayaruguru mu Karere ka GicumbiGIEC ( Gicumbi Import & Export Company ) hamwe na NIEC ( North Import & Export Company).hagamijwe gusuzuma ibikenewe kugirango abaturage  b'aka Karere bagezweho ibicuruzwa ku biciro bibereye buri wese kandi izi Companies zombi zimenyane bityo zifatanye muri iki gikorwa kubufatanye n'inzego bwite za Leta. 

Nyuma y'inama yabereye mu Karere ka Gicumbi abari mu nama basuye Where House ya GIEC iherereye mu Murenge wa Byumba nyuma Guverineri n'abo bari bazanye hamwe na NIEC bakomereje mu Karere ka Burera naho Ubuyobozi bw'Intara n'Akarere bwahuje NIEC hamwe na BWT Ltd (Burera Whole Traders Ltd)  kimwe no muri Gicumbi bagirango bafatanye gushaka uburyo bakemura ikibazo cy'ibicuruzwa bigera ku baturage ku biciro bihanitse.

  

Muri Rusange abari mu nama bakaba bishimiye iki gikorwa kandi biyemeza ko mu gihe cya vuba izi companies zizahura zikanoza uburyo bw'imikorere n'imikoranire no gutangira gufatanya kuzana ibicuruzwa nkenerwa ku giciro kinogeye abaturage b'utu Turere twa Burera na Gicumbi. Nyuma y'inama abari munama banasuye Burera Beach Resort nk'amwe mu mahirwe y'ishoramari ari mu Karere ka Burera.