GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YANYUZWE N'IMIKORERE Y'URUGANDA RWA HORIZON SOPYRWA

Muri gahunda yo gusura ibigo bikorera mu Ntara ibyabikorera ndetse n'ibya Leta kugirango baganire kuruhare rw'abyo mu iterambere ry'Igihugu; Kuri uyu wa 11/05/2022 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille yasuye Uruganda rwa HORIZON SOPYRWA Ltd rruzwiho gukora imiti itandukanye ikomoka mu ndabo z'ibireti.


 Nyuma yo gutemberezwa ibice bitandukanye by'uru ruganda; Guverineri yijeje ubufatanye bw'Intara y'Amajyaruguru na HORIZON SOPYRWA Ltd mu gushaka umuti w'ibibazo byagaragajwe cyane cyane mu gushaka umuti wafasha kuzamura umusaruro w'ibireti. Yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa HORIZON SOPYRWA Ltd gufatasha Akarere ka Musanze gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko mu Mirenge ihinga ibireti.

Yasabye HORIZON SOPYRWA Ltd kwegera abaturage ndetse n'abayobozi b'Imirenge bakoreramo ubuhinzi bw'ibireti bagasobanurirwa inyungu y'ubuhinzi bw'ibireti kugirango babafashe kuzamure umusaruro wabyo bityo n'umusaruro w'uruganda uve kuri 47% nk'uko byagaragajwe muri uru ruzinduko. Yabijeje ubufatanye busesuye mugushishikariza abaturage guhinga ibireti cyane cyane mu nama Intara ikorana n'abaturage batuye mu gice gihingwa mo ibireti ndetse no muzindi nzego zifite aho zihurira n'ubuhinzi bw'ibireti. Guverineri yasobanuriwe kandi ibindi HORIZON SOPYRWA Ltd ikora birimo essential oils ziva mu nturusu, Tangawizi, Rumari, etc hamwe no gutubura imbuto y'ibirayi hifashishijwe ingeri aho byagaragaye ko iyi mbuto ikomoka ku ngeri itanga umusaruro vuba kurusha ubundi buryo bwifashisha ikijumba cy'ikirayi.