GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YAGANIRIYE N'ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA JANJA, RUSASA NA MUGUNGA YO MU KARERE KA GAKENKE
Muri gahunda yo kuganira n’abavuka rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye, Uyu munsi kuwa 25 Gicurasi 2021 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille arikumwe n'inama y'umutekano itaguye y'Intara n'iyakarere ka Gakenke yasuye abaturage b'imirenge ya Mugunga,Janja na Rusasa aganira n'abavuga rikumvikana bo muri iyi Mirenge.
Mu mpanuro yagejeje Kubari mu nama Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimye abavuga rikumvikana bo muri iyi Mirenge ishyaka n’umurava bakorana mu byo bashinzwe, ashima kandi abaturage b’iyi Mirenge uburyo ari abakozi kuko bigaragarira buri wese ugeze muri aka gace. Guverineri yasabye abayobozi mu nzego zose gukora cyane kugirango turusheho gutera imbere cyane kurushaho buri wese yihatira gukora inshingano ze, barushaho kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo.
Yasabye abayobozi batandukanye kongera imbaraga muri gahunda yo guhashya icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwita ku mutekano muri byose haba mu Bukungu, Imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu Moyoborere myiza byose ku nyungu z’Umuturage.
Abaturage bo muri iyi Mirenge bakaba bashimye ibyiza Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yabagejejeho cyane cyane Ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gatonde, Amazi, Amashanyarazi ndetse n'Imihanda irimo gukorwa; basaba Guverineri kubashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kuko imvugo ye ariyo ngiro, banamugejejeho ibyifuzo bitandukanye, birimo umuhanda wa Kinoko-Mubuga bizezwa ko ubuyobozi bw'Akarere bubitekereza mu ngengo y'imari y’ubutaha.
Nyuma yo kuganira n’Abavuga rikumvikana bo muri iyi Mirenge, Guverineri n’abo bari kumwe basuye ikigo nderabuzima cya Gatonde basobanurirwa imikorere yacyo hamwe n’ibyifuzo bafite kugirango iki kigo kirusheho gutanga serivise nziza kubaturage babagana.
Guverineri akaba yanyuzwe n’imikorere y’iki kigo mu mikoro make bamugaragarije abizeza ubuvugizi ku bibazo bamusabye; asaba kandi Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde gufasha iki kigo nderabuzima mu buryo bwo kubona abaganga b’inzobere.