GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU ARIBUTSA KO UBUFATANYE ARI NGOMBWA MU GUCA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE UMURYANGO
Muri gahunda yo gusuzuma uko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya ihohoterwa ry'abana b'abakobwa no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ya mutimawurugo muri uyu mwaka wa 2020-2021; Mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi 2021 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille yayoboye inama yahuje abarebwa nizi gahunda zavuzwe haruguru ( Vice Mayor A. Social; Bureau ya CNF ku Ntara, CNF coordinators mu Turere hamwe n'abahagarariye amakoperative ku rwego rw'Intara n'Uturere).
Muri iyi nama Guverineri yashimye imbaraga zishyirwa mu guhangana n'ibibazo bibangamiye Umuryango; anibutsa akamaro kabo muri gahunda yo kubaka umuryango nyarwanda.
Guverineri yibukije abitabiriye inama ko Leta yashyizeho amategeko n'uburyo bwinshi bufasha kongera kubaka umuryango akaba ariyo mpamvu yatumye Intara itumira iyi nama mu rwego rwo kureba uko inzego zose zahagurukira rimwe mu guhangana n'ikibazo cy"abangavu baterwa inda no kurebera hamwe ingamba zo kugikumira.
Iyi nama kandi irimo kurebera hamwe aho gusuzuma imihigo ya mutimawurugo igeze ishyirwa mu mbikorwa mu mudugudu ntangarugero