GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU ARAKANGURIRA ABATURAGE BATURIYE UMUPAKA KUVA MUBIKORWA BITUMA BAMBUKA UMUPAKA BINYURANYIJE N'AMATEGEKO

Kuri uyu wa 22/05/2021 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere hamwe n'Inzego z'Umutekano bifatanyije n'abaturage bo Mumurenge wa Rubaya bahawe akazi muri gahunda ya "Job Creation". Tubibutse ko Rubaya ari umwe mu Mirenge 3 y'Akarere ka Gicumbi ikora ku mupaka ugabanya Urwanda n'Igihugu cya Uganda. Abaturage bahawe akazi aho harimo abacuruzaga ibiyobyabwenge na magendu.Nyuma yo kwifatanya n'aba baturage mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda; Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru nabo bazanye baganiriye nabo baturage muri gahunda zitandukanye, haba mu mibereho yabo yaburimunsi, Uburyo babona iyi mirimo ikorerwa aha banakangurirwa kwizigamira mu mafaranga bazakorera muri aka kazi ndetse na gahunda yo kurwanya no kwirinda COVID-19.

                         

Abaturage bahawe umwanya kandi w'ibibazo n'ibitekerezo cyane cyane byibandaga ku gushima Leta yabatekereje ikabashyiriraho iyi mirimo kuko basanga izabafasha kwiteza imbere ndetse no gukangurira abasigaye mu Burembetsi n'Ubufutuzi nabo ko baza bagafatanya nabo gukorera amafaranga kandi baniyubakira bakava mu bikorwa bitemewe rimwe narimwe bahuriramo n'ingaruka mbi haba kubabikora ndetse no ku miryango yabo.

        

Nyuma yo kuganira n'aba baturage Guverineri nabo bari kumwe basuye umupaka wa Mabare ugabanya Urwanda n'Igihugu cya Uganda muri Rubaya, Ikigo nderabuzima cya Rubaya, IDP Model Village ya Rubaya hamwe na selling point ya gatanu muri gahunda zo kureba niba ntabibazo bihari ngo bishakirwe umuti.