GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA BASE MU NTEKO YABO

Muri gahunda y'Inteko z'Abaturage, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Gashyantare 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Base mu Karere ka Rulindo mu nteko yabo, aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye z'iterambere ryabo, hatangwa ibitekerezo ndetse n'abafite ibibazo barabibaza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatangiye yashimiye abaturage b’Umurenge wa Base uburyo bitabira gushyira mu bikorwa gahunda itandukanye Leta ibagezaho zigamije iterambere n’imibereho myiza byabo. Muri izo gahunda yavuzemo Ejo Heza, mituweli, isuku, kujyana abana mu ishuri n’izindi. Yakomeje abagaragariza bimwe mu bikorwa by’iterambere Leta y'u Rwanda yabagejejeho, birimo umuhanda wa Kaburimbo Base-Gicumbi, amashanyarazi, amazi, amashuri, ibigo nderabuzima n'ibindi, maze asaba abo baturage kubifata neza, kubisigasira no guharanira kubibyaza umusaruro uko bikwiye. Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kuboneza urubyaro ndetse no kwitabira igihembwe cy'ihinga 2023 B.

Muri iyo Nteko, abaturage bahawe kandi umwanya batanga ibitekerezo ndetse n’abafite ibibazo barabibaza. Bimwe mu bibazo abaturage bitabiriye iyo Nteko bagejeje kuri Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ni ibishingiye ku makimbirane yo mu ngo, akarengane, abasabye ubufasha butandukanye n'ibindi.

Ibi bibazo byose byabajijwe, byahawe umurongo w'uburyo bigomba gukemukamo na Guverineri Nyirarugero afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo.