GUVERINERI NYIRARUGERO YIBUKIJE URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE KO EJO HAZAZA H’IGIHUGU ARI BO HASHINGIYEHO
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabyibukije urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2022, ubwo muri ako Karere hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwitange n’Ubukorerabushake ku rwego rw’Igihugu.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, itoza urubyiruko kugira uruhare mu biteza Igihugu imbere. Yashimiye kandi Urubyiruko rw'Abakorerabushake rw'Akarere ka Gicumbi ku bikorwa by'indashyikirwa rwakoze biteza imbere imibereho y’abaturage b’ako Karere, birimo kubakira amacumbi abatishoboye, kubaka uturima tw'igikoni n'ibindi. Yaboneyeho kwibutsa urwo rubyiruko ko ejo hazaza h'Igihugu hashingiye kuri bo, bityo ko rugomba gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho rukagiteza imbere. Yarusabye kandi kurangwa no gukunda Igihugu no kugira imyitwarire myiza.

Mu byo Guverineri Nyirarugero yasabye urwo rubyiruko kongeramo imbaraga, birimo ibikorwa by'isuku n'isukura, kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana bato, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gufasha abaturage batagira amacumbi kuyabona, kugarura mu ishuri abana baritaye n'ibindi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse, yavuze ko kwizihiza Umunsi w'ubwitange n'ubukorerabushake ari umwanya mwiza wo kongera kuzirikana, gutekereza no gushimira abakorerabushake batandukanye bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’Igihugu.
Yongeyeho ko n’ubwo ubukoloni bwashenye indangagaciro z’umuco bikatuviramo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko mu bwitange ari ho hongera kugaragaramo indangagaciro y’ubumwe, ubufatanye, urukundo, gukorera ku gihe, kugira intego n’umurimo unoze.

Yagize ati, “Ku muntu ukorera ubushake, nta gihembo kiruta kubona uwari ubabaye yishimye, anyuzwe n’imirimo myiza wamukoreye. Mu bikorwa mwakoze, mwubakiye abatishoboye amazu, uturima tw’igikoni; by’umwihariko kandi mwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Igihugu kirabibona kandi kirabashimira”.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwitange n'Ubukorerabushake byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gusura imirima y'icyayi y'urubyiruko rw'Abakorerabushake rw'Akarere ka Gicumbi, gushyira ibuye ry'ifatizo ahubakwa icumbi ry'urubyiruko no guha amabati y'isakaro umukecuru witwa Mukankiko utishoboye.

