GUVERINERI NYIRARUGERO YASHYIKIRIJWE UBUBASHA BWO KUYOBORA INTARA Y’AMAJYARUGURU, YIZEZA GUKOMEREZA AHO UWO ASIMBUYE YARI AGEZE
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi wari usanzwe uyobora Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu gihe cy’imyaka hafi ine yari amaze ayobora iyi Ntara mu nzego zitandukanye, zirimo, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera. Ni muri urwo rwego yavuze ko hari ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe, bityo byiyongera ku byari bisanzwe kandi birushaho guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Intara y’Amajyaruguru. Muri byo, birimo imihanda, amahoteli, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, amazi n’amashanyarazi, ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro y’ibanze, ibyumba by’amashuri n’ibindi. Yavuze kandi ko hashyizwe imbaraga mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Mu bikwiye gukomeza kwitabwaho na Guverineri mushya, Minisitiri Gatabazi yavuzemo, gukurikirana ibikorwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage, birimo imihanda igomba kubakwa mu Turere dutandukanye tw’iyi Ntara, iyubakwa ry’Ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, iyubakwa ry’uruganda rw’amata mu Karere ka Gicumbi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere 2020-2021, gukomeza kubungangabunga umutekano w’abantu n’ibintu, cyane cyane mu bice byegereye umupaka, kwita ku rubyiruko rushakirwa imirimo no gukemura ibibazo by’abaturage bitarakemuka n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi yijeje kandi Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi ndetse n’abaturage b’iyi Ntara, kuzakomeza kubaba hafi no gufatanya na bo mu iterambere ry’iyi Ntara n’iry’Igihugu muri rusange.
Ku ruhande rwe, Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yavuze ko azaharanira gukomereza aho uwo asimbuye yari agereje, yihatira gufatanya n’inzego zose, abakozi n’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere Intara y’Amajyaruguru. Yavuze kandi ko azakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yahizwe n’Uturere 2020-2021 n’indi mishinga yose y’iterambere ikorerwa muri utwo Turere.
Mu bindi Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yagarutseho azibandaho, birimo gukomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo ku gihe, guteza imbere imikorere n’imikoranire myiza mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Turere tuyigize ndetse no hagati y’Inzego za Leta n’abikorera, abanyamadini, sosiye sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Intara y’Amajyaruguru.