GUVERINERI NYIRARUGERO Dancille YASUYE EAR DIOCESE YA SHYIRA NA EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA ISHAMI RY'AMAJYARUGURU
Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 10/05/2021 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasuye EAR Diocese ya SHYIRA hamwe na EMLR (Eglise Methodiste Libre au Rwanda) kugirango aganire n'ubuyobozi bwayo matorero uburyo bafatanya mu iterambere ry'Umuryango ndetse n'Igihugu muri rusange hashingiwe ku nkingi 3 za Guverinoma (Ubukungu, Imibereho myiza y'Abaturage hamwe n'Imiyoborere myiza) .
Umuyobozi wa EAR Bishop MUGISHA MUGIRANEZA Samuel akaba yagaragarije Guverineri ko ubufatanye n'inzego bwite za Leta babutanga mubyiciro byose ariko anasaba Guverineri ubuvugizi mu bibazo bimwe bibabangamiye birimo:
- Ikibazo cy'ikibanza cyabo cya Musangabo muri Burera
- Ibibazo biri mu Butabera
- Ibibazo bigaragara mu burezi n'ibigo by'amashuri EAR ifatanya na Leta bitagira abayobozi bahoraho ( Acting bamazeho igihe kinini)
Guverineri akaba yasabye iri torero kurushaho gufatanya n'Uturere mu kwesa imihigo
Nyuma yo gusura EAR Diocese ya Shyira, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasuye ITORERO METHODISTE LIBRE au RWANDA ishami ry'Amajyaruguru. Nyuma yo kugaragarizwa amateka y'iri torero Umuyobozi waryo Pasteur BIZIMANA Seth yanagaragarije Guverineri imokorere y'iri torero kubufatanye n'inzego z'ibanze aho yagaragaje ko nyuma yo kunoza gahunda y'ibikorwa by'itorero buri mwaka bayishyikiriza Uturere kugirango Uturere tuyinjize mu igenamigambi ryatwo. Iri torero kandi ryagaragaje ko ryifuza gushyiraho Post de Sante mu Turere tugize Intara y'Amajyaruguru ku nkunga y'ibitaro bya KIBOGORA cyane ko bizeye inkunga y'ibikoresho n'abakozi bakenerwa; Guverineri akaba yabijeje ubuvugizi bwose aho bizashoboka bakaba bakoresha Poste de Sante zihari hirya no hino usanga zidakoreshwa.
Mu gusoza nyuma yo kugaragaza uburyo Intara yifuza ubufatanye n'ayamatorero muri gahunda zitandukanye; bakaba bemeranyije ubufatanye busesuye muri byose barahanira inyungu z'Umuturage.