GUVERINERI NYIRARUGERO ARASHIMIRA KILIZIYA GATOLIKA KU RUHARE IGIRA MU BUREZI N’UBURERE BW’ABANA B’U RWANDA

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022 mu muhango wo gusoza Icyumweru cyahariwe Uburezi Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti, "Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete". Ibi birori byayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukingu mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare runini igira mu burere n'uburezi bw'abana b'u Rwanda ndetse n'uruhare rwayo mu guteza imbere ireme ry'uburezi. Yagize ati, “Mboneyeho kandi gushimira cyane Kiliziya Gatolika ku ruhare igira mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu Gihugu cyacu n’ubundi bufatanye haba mu burezi, ubuzima, imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere muri rusange”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye kandi Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikomeje guteza imbere uburezi binyuze mu kongera inyubako z’amashuri, abarimu n’ibikoresho. Yashimiye kandi Abayobozi b’Amashuri n’abarezi ku murava n’umuhate bakorana akazi kabo, bigatanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Agaruka ku ruhare rw’ababyeyi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabasabye kwita ku burere bw'abana babo, kubatoza imyifatire myiza yo gukura bakundana banakunda Igihugu no gutanga urugero rwiza ku babana babo, birinda amakimbirane yo mu ngo, kuko aho amakimbirane ari bituma abana batiga neza. Yabasabye kandi kugira uruhare mu kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana bato, gutoza abana isuku, gusubiza mu ishuri abana baritaye, kurwanya inda zidateganyijwe ziterwa abana b'abakobwa no gutoza abana kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, kwirinda kurangara no guta igihe, kwirinda imyitwarire mibi no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo n'ibikoresho bitandukanye Leta ibagezaho, bigamije kubafasha mu burezi bwabo.

Ku ruhande rwe, Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, , yavuze ko Kiliziya Gatolika izakomeza guharanira gutanga ubumenyi bwuzuye buherekejwe n'uburere buboneye, hagamijwe gutegura umuntu wuzuye no kubaka ejo heza h'Igihugu.

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yasabye ababyeyi n'abarezi gukomeza gushyigikira uburezi bw'abana bafite ubumuga, guteza imbere uburezi bushingiye ku muryango kuko ari wo musingi abandi bubakiraho, guha umwana umwanya no kumutega amatwi no guha umwanya ukwiye umwana w'umukobwa.

Twabamenyesha ko muri ibi birori , Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yatanze impano y’amagare atatu agenewe abana bafite ubumuga bw’ingingo biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukingu ndetse n’abarimu bamaze imyaka mirongo itatu mu burezi bakaba babishimiwe.