GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA UBUYOBOZI BUSHYA BWA INES RUHENGERI GUFATANYA N'INZEGO ZA LETA MU RUGAMBA RWO GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri ku itariki ya 27 Nyakanga 2022 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Padiri Hagenimana Fabien, Umuyobozi Mukuru w’iryo shuri ucyuye igihe na Padiri Jean Bosco Baribeshya wahawe inshingano zo kuyobora iryo shuri. Uyu muhango wayobowe na Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri, akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa INES Ruhengeri, witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier, Umuyobozi w'Ingabo, Bde 305, Col Nelson Rwigema, abagize Inama y'Ubuyobozi y'iryo shuri, abarimu, abahagarariye abanyeshuri n'abafatanyabikorwa batandukanye baryo.

Guverineri Nyirarugero yashimiye cyane Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri ku ruhare rigira mu iterambere ry'Intara y'Amajyaruguru ndetse no mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage barituriye, aho rugaragarira mu bikorwa birimo kubakira abatishoboye, kubatangira mituweli n'ibindi. Yakomeje avuga ko n’ubwo urwo ruhare ruhari ariko, mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu Murenge wa Musanze aho riherereye hakigaragara ibibazo byinshi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo abatagira amacumbi, abatagira ubwiherero, abakirarana n’amatungo, igwingira n’imirire mibi mu bana bato n’ibindi. Ni na ho yahereye asaba Ubuyobozi bushya bw’iryo shuri gufatanya n'inzego za Leta mu rugamba rwo gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati, “Umurenge wa Musanze iri shuri rya INES Ruhengeri riherereyemo uracyagaragaramo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo abatagira amacumbi, abatagira ubwiherero, abakirarana n’amatungo, igwingira n’imirire mibi mu bana bato n’ibindi. Ni yo mpamvu nsaba Ubuyobozi bushya bw’iri shuri gukomeza gufatanya n'inzego za Leta mu rugamba rwo gukemura ibi bibazo, cyane cyane kurushaho kwegera abo baturage no kubafasha guhindura imyumvire ”.

Ku ruhande rwe, Musenyeri Harolimana Vincent, Umuyobozi w'Ikirenga wa INES Ruhengeri yibukije ko iryo Shuri Rikuru ryashinzwe muri 2003 rigamije kubaka icyizere mu Banyarwanda, kugira uruhare mu kubaka no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kugira uruhare rufatika mu iterambere rirambye, byose byubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu n'iza kinyarwanda. Yashimangiye ko mu myaka 19 INES Ruhengeri imaze, izi ntego zagezweho, aboneraho no gushimira Ubuyobozi bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, budahwema kuba hafi iryo shuri, dore ko ari na we ubwe washyize ibuye ry'ifatizo ahubatse iryo shuri muri uwo mwaka wa 2003.

Musenyeri Harolimana yashimiye kandi Padri Hagenimana Fabien ku ruhare yagize mu guteza imbere INES Ruhengeri, aboneraho gusaba Umuyobozi Mukuru mushya w'iri shuri gukomereza aho yari agejeje, kuko ngo n'ubwo intambwe imaze guterwa ishimishije urugendo rukiri rurerure.

Twakwibutsa ko Padri Dr Hagenimana Fabien yari amaze imyaka 8 ari Umuyobozi wa INES Ruhengeri akaba asoje manda ze ebyiri yemererwa n'itegeko rigenga iri shuri.   Ni mu gihe kandi Padri Dr Baribeshya Jean Bosco wamusimbuye, we yari asanzwe ayobora Seminari Ntoya ya Nkumba.