GUVERINERI NYIRARUGERO ARASABA AMADINI, AMATORERO NA KILIZIYA GATOLIKA KURUSHAHO GUFATANYA N’INZEGO ZA LETA MU GUKANGURIRA ABATURAGE KWITABIRA GUHABWA URUKINGO RWA COVID-19
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yabisabye abagize Komite y'Ihuriro ry'Impuzamiryango y'Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda -RIC ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021 mu nama yamuhuje na bo, hagamijwe kuganira k’ukurushaho kunoza ubufatanye hagati y'Inzego za Leta n’Ubuyobozi bw’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika, byose bigamije gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere imibereho y’abaturage inzego zombi zihuriyeho.

Mu ijambo rye, Guverineri Nyirarugero yashimiye abagize Komite ya RIC ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ku ruhare bagira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere muri iyi Ntara, birimo ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’ibindi bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse kandi ku cyorezo cya COVD-19 cyugarije Isi kitaretse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda, aho, nyuma yo gushima uruhare bagira mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, yabagaragarije ko muri iyi minsi cyogengeye gukaza umurego, bityo ko bisaba ko na bo bongera imbaraga mu gukangurira abayoboke/ abakirisitu babo kurushaho kwitwararika mu kwirinda iki cyorezo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje abagaragariza ko mu rwego rwo guhangana na COVID-19, Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose igashaka inkingo z’iki cyorezo zo gukingira abaturage bagejeje igihe, kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo guhangana na cyo. Yongeyeho ariko ko hari bamwe mu baturage bitwaza imyemerere yabo, bakanga guhabwa uru rukingo. Aha ni ho yahereye asaba abagize Komite ya RIC kurushaho gufatanya n'Ubuyobozi bw'iyi Ntara mu kwegera bene abo bantu no kubakangurira kwitabira guhabwa urukingo rwa COVID-19, kuko bibafitiye akamaro bo ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati, “Hari bamwe mu baturage usanga bitwaza imyemerere bakanga kwitabira guhabwa urukingo rwa COVID-19. Abo rero twese Inzego za Leta, Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika, tugomba gufatanya, tugahuza imbaraga mu kubegera kuko ni abaturage bacu kandi ni abayoboke/ abakirisitu banyu, tukabakangurira guhindura imyumvire, bityo na bo bakitabira guhabwa urukingo rwa COVID-19 nk’abandi Banyarwanda, kuko umukirisitu/ umuyoboke mwiza ni ukurikiza amabwiriza y’idini/ itorero abarizwamo kandi agakurikiza n’amabwiriza y’igihugu cye”.

Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abagize Komite ya RIC ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru gukomeza gufatanya n’Inzego za Leta, birimo kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi, gukemura ikibazo kijyanye n’isuku nkeya mu Ntara, gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo ari na cyo gishamikiyeho ikibazo kijyanye n’inzererezi n’abana bata ishuri no kurwanya ihohoterwa ry’abana b’Abakobwa baterwa inda.
Ku ruhande rwe, Perezida wa RIC ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yavuze ko RIC igamije guharanira ko abantu babana mu bumwe, mu mahoro no mu bwubahane, hagamijwe guhuza imbaraga zubaka iterambere ryuzuye kandi rirambye. Yashimangiye ko guhuza imbaraga kw’Inzego za Leta n’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika, nta kabuza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bigamjiwe bizagerwaho.

Musenyeri Harolimana yijeje kandi ko bagiye kurushaho kwegera abakirisitu/ abayoboke babo no gushishikariza abatarikingiza COVID-19 kwihutira kubikora, dore ko ubu hari n’amabwiriza avuga ko utarikingiza COVID-19 atemerewe kwinjira aho abandi bateraniye mu isengesho.
